Finland: Umwe yatawe muri yombi nyuma y’uko ishuri ryagabweho igitero hagakomereka batatu

Spread the love

Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku ishuri Viertola riherereye mu Mujyi wa Vantaa muri Finland.

Ni igitero cyabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri, bikaba bivugwa ko abanyeshuri batatu aribo bakomerekeyemo.

Inzego z’umutekano zahise zihagoboka, ndetse bivugwa ko umwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare yahise atabwa muri yombi.

Ishuri rya Viertola risanzwe rifite abanyeshuri basaga 800 n’abarimu 90. Rifite icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo igitero cyabaga, bamwe mu bana bagiye kwihisha abandi bahamagara ababyeyi babo batabaza

Inzego z’umutekano za Finland zatabaye ubwo igitero cyagabwaga

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *