Ngororero: Ingo zisaga ibihumbi 24 zirahabwa amashanyarazi biterenze Nyakanga 2024.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba bwatangaje ko mu cyerekezo cyo kugeza ku baturage amashanyarazi ku kigero cy’100% buri gushyira mu bikorwa umushinga uzayageza ku ngo zisaga ibihumbi 24 bikageza Akarere kose ku kigero cya 94%.

Aganira n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yashamiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kubera uyu mushinga witezweho gusiga benshi mu batuye aka Karere bafite umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku murongo mugari bashobora kubyaza umusaruro biteza imbere.
Ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika ku mwihariko yageneye Akarere ka Ngororero aho dufite umushinga mugari wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage. Tuzi neza ko aho amashanyarazi yageze ubuzima bw’abaturage buhinduka mu by’ukuri yaba ari ukwihangira imirimo n’ibindi.”
Yongera ko uretse uyu mushinga wo kugeza amashanyarazi ku baturage mu bice bitandukanye bigize aka Karere hari gushyirwa mu bikorwa n’undi mushinga witezweho kugeza amazi meza mu bice bitandukanye yari atarageramo.

Bandetse Protegene, Umuyobozi ushinzwe inyubako z’imiyoboro y’amashanyarazi muri uyu mushinga avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi z’ibiza byabaye umwaka ushize bigatuma bimura amapoto asaga 600 bizeye ko bitarenze Kamena uyu mwaka ingo zisaga ibihumbi 10 zizaba zamaze kuyahabwa.
Ati: “Turateganya kuba dutanze amashanyarazi ku baturage barenga ibihumbi 10 bitarenze ku itariki ya 23 Kamena 2024 kuko kugeza ubu imirimo igeze kuri 82% mu Midugudu ituwe n’aba baturage kuko ubu turimo gushyira mubazi ku mazu. Ibibazo ntibyabura bitewe n’ihindagurika ry’ikirere kubera imihanda n’ibiraro bigenda bicika ugasanga gutwara ibikoresho birushaho kugorana.”
Yizeza ko uyu mwaka uzasiga ibikorwa by’uyu mushinga birangiye ndetse ko amashanyarazi bari gutanga afite imbaraga (Tri-phase) ku buryo ababishaka bazayifashisha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nk’inganda n’ibindi.
Uyu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Ngororero uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 23.5 witezweho kuzasiga aka Karere kavuye ku kigero cya 67% ku ngo zari zifite amashanyarazi kakagera kuri 94% mu cyerekezo cyo kuzagera ku 100%.


https://www.youtube.com/watch?v=3vpQG8Dw4ls
Placide Hagenimana, Kivu24.rw
