Dr Habineza Frank yijeje abanya Musanze kuzahura inganda zaho zahombye

Spread the love

Mu bikorwa byo Kwiyamamaza mu karere ka Musanze, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’Ishyaka, Green Party, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko nibamugirira icyizere bakamutora, azabafasha kongera gufungura inganda zakoreraga muri aka karere zikaza guhagara.

Dr Frank habineza yanijeje abaturage ba Musanze bari baje ari benshi muri santere ya Byangabo ko nibamutora buri kagari mu gihugu kagomba kuba gafite ikigo nderabuzima.

Mu byifuzo byagaragajwe na komiseri Mwiseneza ukomoka muri aka karere, harimo icy’inganda zimwe zahombye,zigahagarara kubera imisoro ihanitse, zirimo uruganda rwengaga inzoga rwa Musanze, rwakoreshaga abakozi barenga 300,hari gereza itazwi ifungirwamo abiswe inzererezi n’indaya ndetse n’urubyiruko rw’aka karere rwugarijwe n’ubushomeri, n’ibindi.

Ibi byose Dr Frank Habineza yavuze ko bibabaje cyane ariko babifitiye umuti urambye igihe baba bamwicaje mu Rugwiro, bakanatora abadepite be ku bwinshi.

Yababwiye ko abahishiye byinshi byiza azatangira kubagezaho muri Nzeri nibamutora ku wa 15 Nyakanga, abasaba kumugirira icyizere banahereye ku byo yabemereye ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’ubudepite muri 2018, bikabageraho ku kigero cya 70/100.

Hon Dr Frank Habineza yavuze ko mu rwego rw’imibereho myiza y’umuturage by’umwihariko  muri Serivisi z’ubuzima, hari ikibazo ku bigo nderabuzima aho usanga nta muganga bagira abizeza ko natorwa buri kagari kazagira ikigo nderabuzima.

Yagize ati” Mugihe mwatugirira ikizere kuri 15 Nyakanga 2024 mu kadutorera kuyobora igihugu, tuzashyira imbaraga mu buzima kuburyo tuzongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, buri Kagari kakagira umuganga uhoraho kandi uvura indwara zose, kuko usanga nta baganga baba ku bigo nderabuzima ndetse n’abahari usanga badakora buri munsi ahubwo bagira iminsi  runaka babonekera., bityo ugasanga umuturage atabonye Serivisi nkuko bikwiye., ikindi ni uko ibigo nderabuzima byose bigomba  kujya bivura indwara zose.”.

Akarere ka Musanze niko kashoje gahunda yo kwiyamamaza ya Hon. Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye mu ntara y’amajyaruguru, umunsi wa nyuma we wo kwiyamamaza ukaba uteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nyakanga mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *