Ubukene, imwe mu ntwaro zituma hari abishora mu byaha by’ icuruzwa ry’ abantu

Spread the love

Mu gihe Isi ihanagayikishijwe n’ibyaha by’ icurucurwa ry’abantu mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje ubukangurambaga ku batuye iyo Mirenge aho inzengo zitandukanye ziri mu byo kwigisha no gusobanura uko ibyo byaha bikorwa n’uko bihanwa.

Abaturage bagaraaje ko abishora mu icuruzwa ry’abantu babiterwa n’ubukene

Ubwo ubu bukangura mbaga byakorerwaga mu Murenge wa Busasama abaturage bakomeje  gushyira mu majwi ubukene nka kimwe mu bibazo shingiro kubishora mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu muri aka gace k’icyaro.

Nyirandegeya Dancilla avuga ko ikibazo atari uko batazi ko icuruzwa ry;abantu ari icyaha ahubwo urubyiruko rubyishoramo kubera ubukene cyane cyane iyo rwumvise akazi ibintu bihita bihinduka.

 Ati: “Ikibazo gikomeye gituma abantu bisanga bacujwe ni ubukene, umusore yumva akazi akamera amababa ariko aramutse afite icyo akora kumushuka ntibyakoroha.’’

Agira inama urubyiruko ati: “Kumva umuntu araguhamagaye kuri telephoni ntumuzi ngo yakuboneye akazi atazi nicyo ukora, ntazi icyo ushoboye, mureke kuko ntago agukunda kuruta uko wikunda ubwawe.’’

SP John Muhirwa, Umuyobozi w’ ishami rya Community Policing mu Karere ka Rubavu yasabye abaturage gushishoza ku masezerano bahabwa na abantu bahura nabo.

Ati: “Iki ni ikibazo gikomeye twese tugomba kwiga uko duhangana nacyo kugira ngo tuzagitsinde, ubu umuntu yaguhamagara  ngo uze akujyane aguhe akazi, ibintu bipfa igihe wemeye ukajyana n’ umuntu aho yateguye ufite inshingano yo gutegura ubwawe ibyo ukona n’uburyo uzabikora.’’

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Rubavu Bayisinga Innocent yasabye abatuye Busasamana gushishoza igihe cyose umuntu abizeza ibintu runaka.

Ati’’ Mwirinde ababasezeranya imirimo myiza hanze y’ Igihugu, ubanze urebe ibyo wize nibyo uzigukora  ubihuze n’ umushahara bari ku gusezeranya urugero baragusezeranya amadorari 500 aho bakujyanye ntarurimi bakoresha uzi wibazako ako kazi uzagakora ute? ‘’

Bayisinga Innocent, Umuyobozi wa RIB mu karere ka Rubavu asaba abaturage gushishoza bakirinda gushukwa n’abagambiriye kubacuruza

Twagirayezu Adjabu Corneille, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Rubavu avuga ko bahisemo gukorera ubu bukangurambaga mu bice by’icyaro nka ahantu abahatuye bafite amakuru make ku cyaha cy’ icuruzwa ry’abantu bishobora kuba icyuho kubashora abandi muri ibi byaha rimwe batazi ko ari ibyaha yewe n’ uburemere bw’ ibihano kubabyishoyemo.

Ibi bikorwa by’ ubukangurambaga bizakorerwa mu Mirenge 8 y’Akarere ka Rubavu yiganjemo ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda mu mwaka 2017-2018 hagaragaye abantu 515 bagizweho ingaruka ni ibi byaha mu gihe Raporo y’ Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ivuga ko abantu 150 bagizweho ingaruka ni ibi byaha 2020-2022.

Imirenge 8 y’Akarere ka Rubavu yiganjemo ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo izibandwaho muri ubu bukangurambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *