Ndera: Uwo bivugwa ko yakoraga uburaya yishwe aboshywe yambaye ubusa

Spread the love

Abaturanyi ba Muhawenimana Claudine uri mu kigero cy’imyaka 25 bavuga ko yaraye yiciwe aho yari acumbitse aboshye ndetse yambaye ubusa mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo.

Abaturanyi ba nyakwigendera basabye ko hakurikiranwa abamwishe bagakanirwa urubakwiye

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bumvise umuntu asakuza bakagira ngo n’urusaku rw’akabari rusanzwe bagatungurwa mu gitondo nyuma yo gusanga urugi rufunguye bakwinjira bagasanga yapfuye.

Abaturanyi ba Nyakwigendera basaba ko hashakwa abagize uruhare muri ubu bwicanyi bagakanirwa urubakwiye ariko hakanongerwa imbaraga mu gucunga umutekano

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa Muhawenimana Claudine

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yabwiye TV1 ko nyuma yo kumenya urupfu rwa nyakwigendera hahise hatangira iperereza.

Ati: “Uyu mukobwa bamusanze yapfuye mu gitondo, birimo biracyekwa ko baba bamwishe ariko ibyo ngibyo tubiharira RIB igakora igenzura hanyuma ikaza kutubwira ikivamo.”

Abaturanyi bagaragaje ko ubwo binjiraga mu nzu basanze bimwe mu bikoresho birimo gaz na Matora bya nyakwigendera ntabihari ndetse hakaba hari hamaze gutabwa muri yombi abagabo babiri baraye banywereye iwe.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *