‘’Imbaraga, ubushobozi n’ubushake byakoreshejwe mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi byikubye inshuro nyinshi.” Min. Marizamunda Juvenal
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko hashingiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’amikoro make mu myaka 31 ishize Igihugu cyiyubatse mu nzego zose yemeza ko imbaraga, ubushobozi ndetse n’ubushake byahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bikubye inshuro nyinshi bishimangira ko ibyabaye bitazongera.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 9 Mata 2025, ubwo yari yifatanyije n’inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Nyundo ruherereye mu Murenge wa Nyundo.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko abagifite ingengabitekerezo bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bashobora kugeraho anibutsako abazatekereza gusubiza Igihugu mu icuraburindi badashobora kubigeraho.
“Mu myaka 31 Igihugu cyacu cyiyubatse, murabibona ko mu nzego zose cyariyubatse n’amakoro make gifite ariko ku butatanye, kuba umwe kw’Abanyarwanda byatumye tugera kure ugereranije. Ndetse yewe nasobanura ko imbaraga,ubushobozi n’ubushake byakoreshjwe mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi byikubye inshuro nyinshi cyane; ngira ngo bimwe mwagiye mubibona mu minsi yashize ubwo hari abageragezaga ku manywa y’ihangu mwabonye ko ibyo bari batekereje byabapfubanye.”
Yakomeje ahamya ko Abanyarwanda bazi neza icyo bashaka, ko bashyize imbere Ndi Umunyarwanda, bagashyigikira ubumwe n’ubudaheranwa nk’imbaraga z’u Rwanda zitisukirwa, ndetse bagahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yagaragaje ko ibikorwa bya FDLR, FARDC, WAZALENDO n’abandi bari bafatikanyije ubwo bageragezaga kurasa ku butaka bw’u Rwanda, muri Mutarama 2025 byari bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Ati “Abashakaga gusiga bangishije abaturage Leta byababereye ubusa ahubwo bibatera kuyikunda cyane, kuko ubwo bageragezaga kurasa kuri Rubavu ibyo bisasu byamirwaga n’ibindi, n’ibyo kwishimira kandi byabaye kubera imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda.”

Perezida wa IBUKA, mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yahamije ko kuba FDLR yaragereje kurasa no gushaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ntibiyishobokere, kuko yifuzaga kuza gusoza umugambi mubisha wa Jenoside bahunze 1994 badasoje.
Ati “Abo bashakaga kuza gutera u Rwanda ngo basoze umugambi wabo mubi, bavuye mu gihugu bahunga nyuma yo kutumarira imiryango, bageze hakurya bakomeza urwango bigishijwe igihe kirekire, ntabwo bashizwe kuko n’ubu bahora bumva bashaka kugaruka, mu gihe cyashize barabigerageje ngo badusubize mu bihe bibi nk’ibyo twarimo 1994. Ntibyashobotse ndetse ntibizashoboka mu Rwanda kuko twunze ubumwe kandi tuzi aho Igihugu kituganisha.”
Yaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu n’Inzego z’umutekano zabakingiye ibisasu byavaga i Goma byifuzaga guhindura akarere ka Rubavu umuyonga.

Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wa Nzaramba Cyprien, wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi wari umaze imyaka 31 utarashyingurwa mu cyubahiro, ukaba warabonetse mu karere ka Rutsiro. Wiyongereye ku mibiri 147 yimuriwe muri uru Rwibutso rwa Nyundo, ikuwe mu Rwibutso rwa jenoside rwa Kivumu muri Rutsiro muri gahunda yo guhuza inzibutso aho yaje isanga 892 yari irusanzwemo y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biciwe muri Katedari ya Nyundo no mu nkengero zayo.



Hagenimana Placide, Kivu24.rw
