Trump yimuriye ubwato bwa misile za nikleyeri kubera amagambo yateye impaka yavuzwe n’uwahoze ayobora u Burusiya

Spread the love

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yategetse ko ubwato bubiri bwa gisirikare bwa misile za nikleyeri bimurirwa mu turere tubugenewe, nyuma y’amagambo yise “ateye impungenge cyane” yavuzwe na Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya.

Trump yavuze ko yafashe icyemezo “mu rwego rwo kwitegura, mu gihe ayo magambo y’ubupfapfa n’ateje uburakari yaba afite igisobanuro kirenze amagambo gusa. Amagambo ni ingenzi, kandi kenshi ashobora guteza ingaruka zitateganyijwe.

Nizeye ko atari uko bizagenda kuri iyi nshuro.”Nta ho yigeze agaragaza aho ubwo bwato bwimuriwe, nk’uko amabwiriza ya gisirikare ya Amerika abiteganya.Medvedev, ubu usanzwe ari visi perezida w’Inama y’umutekano y’u Burusiya, aherutse kugereranya amagambo ya Trump agenewe Kremlin n’iterabwoba, ndetse atanga gasopo ko Amerika ishobora guhura n’ingaruka zikomeye nibadacisha make.

Amerika n’u Burusiya ni byo bihugu bifite intwaro za kirimbuzi nyinshi ku isi, kandi buri kimwe gifite igice cy’ingabo zacyo cyihariye gikoresha ubwato bwa misile za nikleyeri.Mu butumwa Trump yashyize kuri Truth Social ku wa Gatanu, yagize ati: “Dushingiye ku magambo ateye ubwoba cyane yavuzwe na Dmitry Medvedev wahoze ayobora u Burusiya, ubu akaba ari visi perezida w’Inama y’umutekano y’igihugu, nategetse ko ubwato bubiri bwa misile za nikleyeri bimurirwa mu turere tubugenewe.”Trump ntiyigeze asobanura niba ubwo bwato ari ubwakoreshwa na nikleyeri cyangwa ubwaba burimo intwaro za kirimbuzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho uwo munsi, Trump yavuze ati: “Hatanzwe igikorwa kimeze nk’ugutera ubwoba, kandi twabonye ko bidakwiriye. Rero ngomba kuba maso cyane.”Nabikoze mu rwego rwo kurinda abaturage bacu.

Hatanzwe igikorwa kimeze nk’ugutera ubwoba n’uwahoze ari perezida w’u Burusiya. Tugomba kurinda abaturage bacu.”Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin) ntacyo biratangaza kuri iki kibazo, ariko isoko y’imari ya Moscow yahise igwa cyane nyuma y’ibi byatangajwe na Trump.Trump na Medvedev bamaze igihe bashyamirana ku mbuga nkoranyambaga, batukana no gusubiranamo mu buryo bweruye.

Ibi bibaye nyuma y’uko Trump ashyizeho indi tariki ntarengwa y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agomba kuba yasezeye ku ntambara ya Ukraine bitarenze tariki ya 8 Kanama – ibintu Putin atigeze agaragaza ko agiye kuzuza.Mbere yaho, ku wa Mbere, Trump yari yavuze indi minsi 10 cyangwa 12 nk’igihe ntarengwa. Muri Nyakanga, yari yaburiye u Burusiya ko buzahabwa ibihano bikarishye birimo imisoro ku musaruro w’ibikomoka kuri peteroli, mu gihe Putin yaba atarasezeye ku ntambara mu minsi 50.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *