Gatsibo: Umugabo yahize kuryamana n’abagore bose bo mu mudugudu ndetse no guhangana n’uzamwima

Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batunga agatoki umwe mu bagabo batuye muri aka gace kuba yariyemeje kuzaryamana n’abagore bose batuye mu Mudugudu ndetse kandi ko umugore uzagerageza kumwima azamubuza amahwemo n’umutekano.

Umwe muri aba bagore yagize ati:’’Hashije iminsi 2 aragaruka arambwira ati mbabarira turyamane urabona ndi umugabo utakenera igitoki ngo ukibure ndi umugabo ufite buri kintu cyose. Ndamubwira nti ndinda ndyamana nawe abo wangaje ku musozi barangana iki ku buryo njya kuryamana nawe.’’

Yongeraho ko nyuma y’uyu mugabo asabiye uyu mugore ko baryamana bikanga yavuze ko azamuhiga kugeza apfuye akaba yaranagiye ahonda ku rugi rw’iwe ndetse n’amadirishya ndetse kandi ko kugeza ubu bemeza ko mu gihe baba bahuriye mu nzira umwe yakwica undi.

Aba bagore bongeraho ko iyo uyu mugabo agusabye kuryamana nawe ukamwangira anatangira gahunda zo kuguteranya n’umugabo wawe hanyuma bikarangira n’ubundi ubuze amahoro mu rugo.

Undi ati:’’Ejo bundi naraje nsanga yicaranye n’umugabo wanjye aramubwira ngo yanguriye ikirori ngo n’ubwo atandongoye ariko igihe yanshakira yambona. Ubwo naraje ntongana n’umugabo twenda kwicana.’’

 Aba bagore kimwe n’abandi baturage bavuga ko uyu mugabo uretse no gushaka gusambanya abagore bose anateza umutekano muke muri aka gace yitwaje ko ari umunyamafaranga bityo hakaba nta muntu wamukoraho.

Musengimana Joseph atera ahakana yivuye inyuma ibirego aregwa n’aba bagore agashimangira ko ari inyangamugayo ntaho ahuriye n’izi ngeso.

Ati ‘’Kuva nabaho iyo ngeso sinyizi ndetse nta na kimwe nari naregerwa.’’

Aganira na BTN TV, Habanabakize Landouard,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kiziguro avuga iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ati: Ntacyo tuzi rwose ni ubwa mbere nacyumvise njyewe, icyo kibazo ntabwo tukizi pe, ariko ubwo tukimenye umuntu araza gukurikirana yumve twumve n’ingamba zafatwa. Niba umuntu azengereza abaturage ntabwo yananira inzego ntibibaho.’’

Kimwe no muri tumwe mu Turere tw’Igihugu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu batari bake baterwa inda zitateganijwe aho mu mpamvu zituma abana basambanywa babiterwa no kurarikira ibintu iwabo badafitiye ubushobozi cyangwa gushaka gukira vuba.

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *