Amajyaruguru: ‘’Nta muntu wahagaritse, nta muntu wirukanywe kubera ko ari umukono’’. Min Musabyimana

Spread the love

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yakuyeho urujijo ku batekerezaga ko Abayobozi ndetse n’Abakozi bo mu Ntara yo mu Majyaruguru mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke ari Abakono ashimangira ko bazize kutuzuza inshingano zo kurinda ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda bigaragazwa n’udutsiko twibona mu ndorerwamo z’amaoko mu mafasi bari bayoboye.

Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda cyo kuri uyu wa 09/08/2023 ubwo yasobanuraga icyatumye Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kwirukana aba Bayobozi ndetse n’Abakozi bagera ku 10.

Minisitiri Musabyimana ashimangira ko nta Muyobozi wirukanywe kubera ko ari umukono ahubwo birukanywe kubera ko batashoboye kurinda ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda agakebura n’abandi bayoyobozi mu tundi duce dushobora kuba turimo kugenda twiyubakamo udutsiko twibona mu ndorerwamo z’amoko kubihagarika hakiri kare.

Ati:’’ Nta muntu wahagaritswe, nta muntu wirukanywe kubera ko ari umukono, ntabwo hirukanywe abakono, hirukanywe abakozi n’abayobozi mu nzego za Leta bafite aho bahuriye no kurinda ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bakaba batarujuje izo nshingano zabo.’’

Asaba ko hakomeza gukorwa igenzura ndetse n’abatararikorerwa bakaba baryikorera kugira ngo ahantu hose harimo kwiyubaka ibintu byo kurebera abantu mu ndorerwamo z’amoko bibe byavaho akibutsa ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ntakorwaho bityo hatazabaho kujenjeka ku kintu cyose cyabuhungabanya.

Yibutsa Abayobozi kumenya neza ifasi bakoreramo bakayikurikirana umunsi ku munsi bakirinda ko hagira ibintu biyiberamo birimo n’ibyateza ikibazo ntibashobore kubibona, bakabibona n’ibisanzwe cyangwa bikabonwa n’abandi kuko bigaragaza ubushobozi buke mu kuyobora.

Yagize ati:’’Ubundi iyo uyobora hari ibintu biba mu ifasi yawe ukabona ko ifasi yawe utayizi icyo ngicyo nicyo kibazo cya mbere gikomeye…….Icyambere ni uko uba ugomba kurengera ariya mahame remezo nk’uko twayavuze harimo ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo rero uri ahantu ugasanga ibintu biruyubatse ntubashije kubibona cyangwa wanabibona ugasanga urabifata nk’ibisanzwe bikabonwa n’abandi. Icyo gihe uribaza uti uyu muntu asanzwe afite ubuyobozi bwo kuyobora.’’

Yongeraho ko ikindi kigaragaza ubu bushobozi buke bw’Ubuyobozi buba bushobora gutuma habaho kwirukanwa ari ibijyanye n’ikimenyane mu mitangire y’akazi aho gahabwa abantu bafitanye isano n’abari mu nshingano zo kugatanga nabyo bikaba byaragaragaye mu isesengura ryakozwe.

Iyirukanwa ry’aba Bayobozi n’Abakozi 10 bo mu nzego za Leta mu Ntara y’Amajyaruguru rije rikurikira ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono byo ku wa 09 Nyakanga 2023 muri iyi Ntara, igikorwa cyaje kwamaganwa na FPR-Inkotanyi.

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *