Rusizi: Abatuye nzahaha barembejwe n’ivumbi batezwa n’amakamyo atwara y’uruganda rwa Gishoma

Spread the love

Abaturiye umuhanda ugana ku ruganda rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nzahaha bavuga ko ubuzima bwabo butagishoboye kwihanganira ivumbi batezwa n’amakamyo agemura iyi nyiramugengeri ku ruganda rwa Gishoma bagasaba Ubuyobozi kurishakira igisubizo kirambye.

Aba baturage bo mu Kagari ka Murya ho mu Mudugudu wa Gacuriro bavuga ko barembejwe bikomeye n’iri vumvi ryamaze kuzura ku mazu yabo ku buryo isuku kuri bo isigaye ari umugani,rikaba ryamaze gutwikira ibihingwa byabo ndetse rikaba ryaranatangiye kubatera indwara z’ubuhumekero.

Rugeruza Donatien yagize ati: ‘’Imyaka yose dufite yabaye ivumbi gusa, amabati y’amazu yacu yatangiye gucikagurika kubera ivumbi ryinshi yikoreye, ubwo imodoka zamaze kugeramo zakandagira kubw’uburemre umukungugu ukazamuka.’’

Mukashema Francoise yungamo ati: ‘’Tugende mbereke amabati y’iwanjye singikoropa ivumbi ryageze hejuru, kuri matera ni ivumvi ,ibisaswa byose ni ivumbi, hano ntitwamesa umwenda ngo tuwanike turawanika hehe, niyo tumeseye muri ibyo biziba by’aha hepfo ngo ni muri Gishoma, turafura warangiza ukabyikorera ukajya gushakisha aho wanika imyenda yawe.’’

Ibi kandi binemezwa n’Ikigo nderabuzima cya Rwinzuki kivurizaho abaturage benshi bo muri aka gace nabo kivuga ko mu bantu 10 bakira nibura 3 muri bo baba bafite ikibazo cy’indwara z’ubuhumekero.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo ku buryo iki cyumweru kizarangira hari icyakozwe mu kugishakira igisubizo.

Ati:‘’Hameze nk’ahaterera ikamyo bizisaba kuzamukana imbaraga nyinshi zinapakiye rimwe na rimwe ziba zinakurura imbere cyangwa inyuma ugasanga zisa n’izicukura ibyo rero twari twumvikanye ko kugira ngo bibe bigabanutse bakoresha deviation yo hirya n’ubwo itari ikoze neza ikaba yakorwa.’’

Asaba abaturage kuba bihganganye gatoya kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe hanyuma nibura mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bakaba batangiye kumenamo amazi bifashishije imodoka.

Iki kibazo cy’ivumbi rikabije kije mu gihe nta mazi meza aheruka muri ka gace bityo abaturage bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa vuba mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo bukomeje gushyirwa mu kangaratete n’iri vumbi rikomeje kubateza uburwayi bw’ubuhumekero mu gihe biteze n’izikomoka ku mwanda.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *