Nyamagabe: Umuturage arashinza Gitifu w’umurenge kumurira ingoboka yahawe muri VUP

Spread the love

Mukamana Tamari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange avuga ko amafaranga y’ingoboka ya VUP yagombaga guhabwa yariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge agasaba ko aya mafaranga yayahabwa kugira ngo amufashe mu mibereho ye ya buri munsi.

Uyu muturage avuga ko ubwo aya mafaranga ye yasohokaga yajyaga kuyasinyira kuri SACCO aho kuyamuha bakamubwira ko aya mafaranga yifashishwa mu kugura ibiribwa by’amatungo ya koperative bashingiwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge nyamara yabikurikirana agasanga iyo Koperative atari ku rutonde rw’abayigize.

Ati:’’Ikibazo mfite ni inkunga y’ingoboka nahawe muri gahunda ya VUP nkajya nsinya abo muri SACCO bakambwira ngo barajya kuyagura ibiryo by’ingurbe ngo badushingiye koperative. Koperative birangira baterekanamo izina ryanjye.’’

Yongeraho ko nyuma yo kwibura muri iyi Koperative yabasabye ko bamusubiza amafaranga ye bikarangira bayamwimye ndetse n’inshuro zigera kuri eshatu babisabwe n’Ubuyobozi bukuru ngo ayasubizwe bakaba batarigeze bayamuha agasaba kurenganurwa akabona ibyo yari agenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Musange Hitimana Jean de Dieu avuga ko aya mafaranga y’ingoboka uyu mukecuru yayahawe ngo kuko yagiye ayakura kuri konti ye mu bihe bitandukanye.

Ati:’’Kumufasha ni ukureba ko ibyo avuga ari ukuri kandi twarabikurikiranye koko dusanga iyo nkunga yarayihawe kandi yaciye kuri konti ye, ntabwo indi nkunga aba avuga nyizi kuko indi yaciye kuri konte ye, nagiye muri banki ndeba historique ya konti ye nsanga amafaranga yagendaga anyuraho abikura abikura.’’

Umuvunyi Mukuru Nirere Madelaine avuga ko Umuyobozi uriye ibigenewe umuturage aba agomba kubibazwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko ndetse umuturage agasubizwa ibyo yagombaga guhabwa.

Ati: ‘’ Umuyobozi uriye iby’umuturage arakurikiranwa biba ari icyaha gihanwa n’amategeko, icya mbere ni uko umuturage aba agomba gusubizwa ibyo yagombaga guhabwa, ikindi cya kabiri ni uko uwo Muyobozi wakoze ibyo byaha aba agomba kubikurikiranwaho.’’

Yongeraho ko nk’Urwego rw’Umuvunyi bagiye gukurikirana iki kibazo cy’uyu muturage hakarebwa koko niba aya mafaranga ye yarasohotse ntayahabwe kugira ngo ayahabwe ndetse n’uwakoze icyaha agikurikiranweho.

Amakuru urwego rw’Umuvunyi rwahawe n’Umuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe yemeza ko koko aya mafaranga uyu muturage atigeze ayahabwa ahubwo yasohotse akishyurwa ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage batishoboye bo muri uyu Murenge wa Musange binyuranye n’ibyavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge we wemezaga ko uyu muturage yahawe inkunga ye y’ingoboka.

Kivu24.rw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *