Abatwara ibinyabiziga barasaba Polisi gusubizaho ubutumwa bw’ibihano byandikirwa ibinyabiziga

Spread the love

Abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu Gihugu barasaba Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda gusubizaho ubutumwa bugufi bwari busanzwe bugera kuri nyir’ikinyabiziga igihe hari ikosa cyandikiwe kugira ngo hirindwe ibihano by’ubukererwebwo kutishyura kubera kutabimenya.

Abatwara ibinyabiziga biganjemo abamotari bavuga ko ibura ry’ubu butumwa ribateza ibihombo bitari ngombwa kubera ibihano by’ubukererwe bacibwa nyuma y’iminsi itatu bandikiwe ndetse binatuma rimwe na rimwe ibinyabiziga bifatwa nk’ibirimo umwenda nyamara batarigeze babimenya bagasaba Polisi y’Igihugu gusubizaho ubu butumwa bari basanzwe bahabwa.

Umumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali yagize ati:’’ Polisi kutwandikira sicyo kibazo, ikibazo ahubwo ni ukukwandikira ntubone message igaragaza ko bakwandikiye, ukajya kubona gusa Umupolisi aguhagarika akubwira ngo ufite Contrevention, umuntu akagera mu bihumbi 100 atarabona message n’imwe.’’

Mugenzi we Ati: ‘’Bo baragenda bamara kugufotora yigira mu biro bye akuzuzamo imyirondoro y’iwe akandika ya Plaque yawe kubera umwanya muto wo kuvuga ngo bo barashaka amafaranga cyane, ntabwo ashobora no kwandikamo numero yanjye yasohokanye naya Carte Jaune yanjye ngo byibuze nananyandikira nanjye mbone ubutumwa bugufi basi nishyure ntarajya mu bukererwe.’’

Bagaragaza ko kutabona ubu butumwa bw’uko bandikiwe ku makossa baba bakoze mu muhanda bituma ibihano bahabwa bigenda byirundanya bikarangira kwishyura bibaye ingorabahizi bityo ikinyabiziga Polisi igitwara bagasaba ko ubu buryo bwo kubagezaho ubutumwa bugufi bacyandikirwa bwasubizwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko iki kibazo giterwa n’ikoranabuhanga ariko ko kigiye gusuzumwa hanyuma mu gihe cya vuba kigakosorwa abatwara ibinyabiziga bakongera kujya babona ubutumwa bugufi igihe bandikiwe.

Ati:’’Icyo turagisuzuma ahari ikosa rikosoke cyangwa ahari ikibazo gikosorwe ubwo ni ibintu bijyanye ni ikoranabuhanga, ubwo twabireba umuntu ku giti cye ikibazo yagize ariko ubundi iriya SMS ikwiye kuba ikora.’’

Amakosa abatwara ibinyabiziga bari basanzwe babonera ubutumwa bugufi kuri Telephone ngendanwa n’ayo bandikirwa by’umwihariko na Camera zo ku muhanda cyangwa andi bakoze bakandikirwa n’Umupolisi badahagaritswe aho nyuma y’iminsi itatu amande atarishyurwa hahita hiyongeraho amande y’ubukererwe.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *