Rubavu: ‘’Nta muturage udafite aho kujya uzimurwa ateretswe aho ajya’’ Minisitiri Musabyimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yahumurije abaturage bo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero ku gikorwa cyo kwimuka ku nkengero za Sebeya mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza abagaragariza ko abadafite aho bajya bazahahabwa mu gihe hakinozwa igikorwa cyo kububakira.

Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’aba baturage kuri uyu wa 18/08/2023 byanitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Ingabire Assumpta, IGP Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi mu rwego rwo kubasobanurira uko gahunda yo kwimura abari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga iteye.
Minisitiri Musabyimana yibukije aba baturage ko itegeko riteganya ko nta bikorwa byemewe muri Metero 10 z’umugezi asaba abazirimo kwihutira kuhavana ibikorwa byabo agaragaza ko abasigaye batuye mu manegeka nabo Ubuyobozi bugomba kubafasha kuhava ndetse no kubona aho bajya hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: ‘’Turagira ngo tubahumurize, tubabwire rwose muhumure nabonye abenshi, umunyamakuru araza akagutunga mikoro umuntu akarira ukagira ngo mwatewe n’abanzi, ntabwo turi abanzi, Leta ntabwo ari umwanzi w’abaturage , sibyo baturage ba Rubavu, rwose ntabwo turi abanzi banyu, ibyo twabakoreye nibyo byinshi ku buryo rwose niyo gahunda kandi irasobanutse.’’
Asaba abaturage ubufatanye bwabo mu kubafasha hakirindwa kunanizanya muri iki gikorwa kigamije kurengera ubuzima hirindwa ko ibyabaye ubushize ubwo Sebeya yuzuraga igahitana ubuzima bw’abantu itaretse n’ibyayo byasubira.

Ku ruhande rw’aba baturage basaba ko isesengura riri gukorwa ryakoranwa ubushishozi kugira ngo aho bishoboka inzu zitagezweho amazi hazarebwe uko zakunganirwa n’inkuta zikumira amazi ariko ntizisenywe.
Nzabarinda Anastase utuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero yagize ati: ‘’Kuko Abayobozi ari ijisho ry’abaturage, imyanzuro ifatwa turaza kuyigenderaho ariko icyo twasaba ni uko habaho nko koroherezwa cyane cyane nko ku bantu baturiye ziriya metero, hari nk’aho ubona metero zihari ariko inzu iri nko hejuru ku buryo umugezi utahageze cyane ku buryo byatuma n’inzu ye yahava hakaba habaho nk’uburyo bwo kumworohereza akagira uko yakora nk’igikuta runaka gituma noneho ya mazi n’aza atazahagera neza.’’
Imibare y’ingo ndetse n’ibikorwa bizimurwa mu nkengero z’umugezi wa Sebeya izamenyekana nyuma y’iri sesengura ryimbitse ririmo gukorwa n’impuguke ari nabyo bizahita byimukira ahadashyira ubuzima ndetse n’ibikorwa mu kaga.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
