Rubavu: Abagore n’abakobwa barasambanyirizwa mu birombe by’amabuye y’agaciro

Spread the love

Bamwe mu babyeyi bafite abana b’abakobwa ndetse n’abagore bakora mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse n’ababituriye batangaza ko muri ibi binombe hasambanyirizwamo abakobwa n’abagore bagasaba ko byangerwamo umutekeno mu gukumira ubu busambanyi.

Nk’uko aba baturage babisobanura ngo kwemeza ubusambanyi muri ibi birombe babishingira ku kuba umukobwa ugiye muri aka kazi mu gihe gito agaruka yatewe inda hadateye kabiri mu gihe ntayo yari yarigeze atwara mbere yo kukajyamo.

Ati:’’Mu gitondo umukobwa ari kujya gukora muri ako kazi noneho hashira nk’amezi abiri ukumva ngo umukobwa aratwite, uri kumva icyo ngicyo ni ikibazo, umwana ntazi se, na nyina yapfuye kugenda gutyo bahurira iyo ngiyo.’’

Undi ati: ‘’Umukobwa wanjye yagiye gukorayo aza afite inda ndamubaza nti ni inde muntu wayiguteye aramumpisha nyuma Abayobozi baza kubimbaza ndababwira ngo yego nanjye nasanze atwite.’’

Bongeraho ko ikindi kibabaje ari uko nyuma y’uko umkobwa atewe inda ahita yirukanwa na nyir’ikirombe aho kumufasha gukomeza gukora kugira ngo azabashe kwita ku mwana azabyara.

Ibi binyuranye n’ibitangazwa n’abagore n’abakobwa bakora muri ibi birombe bagaragaza ko ibi bihuha bitangazwa n’abandi bagore ndetse n’abagabo baba batishimiye iterambere ryabo kubera ko baba barikuye mu bwigunge bakagana inzira yo gukorera amafaranga.

Ku ruhande rw’abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro Nsengiyumva Moise avuga ko ibi bintu byigeze kubaho aho abagabo babaga bumva ko bagiye gukorana n’abagore babo nta kindi baba bagiye gukora kitari ubusambanyi ariko bigenda bicika.

Yagize ati: ‘’bumvaga ko abadamu babo bari gukorana n’abagabo ko ntakindi kintu baba bagiyemo uretse uburaya ariko ubu biri gukemuka nta kibazo gihari, tubamere impungenge n’Urugaga rw’abagore ku rwego rw’Igihugu rwifuje kuza kubaba hafi.’’

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere dukunze kuvugwamo ibibazo by’abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda aho mu mwaka ushize wa 2022-2023 habarurwaga abagera ku 150 batewe inda barimo bitabwaho.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *