Nkombo: Impungenge ni zose ku nsinga z’amashanyarazi zimaze imyaka 12 zihambirijwe imifuka n’amashashi
Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batewe impungenge zikomeye n’insinga z’amashanyarazi zimaze imyaka isaga 12 ziri hasi ziziritswe n’imifuka n’amashashi bakagaragaza ko mu gihe hatagize igikorwa bishobora gutera impanuka ikomeye muri uyu Murenge uri hagati mu Kiyaga cya Kivu.

Aba baturage bagaragaza ko igihe icyo ari cyo cyose izi nsinga zishobora guteza impanuka yakwambura abatari bake ubuzima bakongeraho ko iki kibazo kizwi n’inzego zitandukanye ariko kikaba cyaburiwe igisubizo.
Umwe muri aba baturage ati: “Umwana cyangwa umuntu mukuru yazikoraho agafatwa, Abayobozi twarabibabwiye bavuga ko bazabikora ariko mu myaka cumi n’ingahe nta kintu bakoze”.
Undi muturage uturanye n’Ikigo cy’Ishuri agaragaza ko uretse kuba izi nsinga zarananyujijwe mu muryango w’inzu ye kuburyo yumva adatekanye agiteje impungenge kurutaho ari abana banyura bagiye ndetse banavuye ku ishuri bashobora kuzikoraho zikabambura ubuzima.
Ati: “Insinga z’umuriro bazicishije mu muryango bazipfundikiyeho imifuka n’amashashi ni ikibazo dufite abana bashobora kuzikoraho bagashya”.
Aba baturage barasaba ubuyobozi bw’ikigo Cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubakira izo nsiga. bityo bakizera umutekano wabo.

Ciza Francis Umuyobozi wa REG ishami rya Rusizi yatangaje ko iki kibazo atarakizi, ariko agiye kubwira umukozi uhakorere kugikirikirana, kugirango harebwe ibisabwa ngo zubakirwe.
Ati “Ni ubwambere mbyumvise, ku Nkombo tugira umukozi uhoraho ndamuhamagara agende arebe uko bimeze icyo bisaba tugikore”.
Umuriro w’amashanyarazi wageze muru uyu murenge wa Nkombo w’ikirwa mu mwaka w’2010, kuva icyo gihe haracyari amasinga azirikishijwe imifuka.
Muri uyu murenge wa Nkombo umuriro w’amashanyarazi ugera ku baturage ku kigereranyo cya 44%.
Kivu24.rw
