Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise umuhini
Ndererimana Pascal wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Kabihogo yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwica umugorewe Nyirajyambere Valerie umuhini.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe avuga ko iby’uru rupfu byabaye kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’uko n’ubusanzwe uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.
Ati “Ndererimana Pascal w’imyaka 38 wari usanzwe abana n’umugore we witwa Nyirabajyambere Valerie mu makimbirane yamwishe amukubise umuhini.”
Yongeraho ko uyu mugabo yafatiwe ku Kigo nderabuzima ubwo yari agiye kwivuza ibikomere yatewe na nyakwigendera mu mirwano yabaye hagati ya bombi ikanaza kumuviramo urupfu aho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru hari hategerejwe ko Polisi imujyana kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.
Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, no gusaba abaturage kugabanya ubusinzi kuko akenshi bubabera imbarutso y’urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera Nyirajyambere Valerie wari ukiri ku Bitaro bya Murunda, ari nabyo yaguyemo, kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Kivu24.Rw
