‘’Ariko rero, Akarere ka Gisagara hari ibintu muba mukina nabyo’’ Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline
Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari by’Igihugu, PAC, Uwineza Beline, yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bukina n’amafaranga abunenze kuba bumaze imyaka ibiri bubitse amafaranga muri banki bwaranze kujya kuyafata ngo akoreshwe ibikorwa bifitiye inyungu abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme n’abo bafatanya kuyobora bari bitabye PAC, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.
Ni amakosa arimo isoko ryatanzwe n’aka karere ryo kubaka Urugo Mbonezamikurire [ECD] rwa Ndora, ariko nyuma rwiyemezamirimo aza gusiga imirimo igeze hagati 85%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwandikiye Bank of Africa kugira ngo ifatire ingwate y’uwo rwiyemezamirimo wasize ibikorwa bitarangiye.
Ibaruwa yanditswe tariki 20 Ukwakira 2021, ariko ntabwo habayeho gukurikirana kuko hashize icyo gihe cyose ayo mafaranga y’ingwate atarahabwa akarere.
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yabajije impamvu ayo mafaranga akarere katagiye kuyafata muri Bank of Africa.
Ati “Hashize imyaka ibiri, uratubwira uti twaranditse, hari ingingo z’amategeko zivuga ko uwataye imirimo […] none mwebwe murumva mutuje, imyaka ibiri irashize.”
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko bigaragara ko ayo mafaranga akarere katayashaka kuko iyo biza kuba bimeze gutyo baba baragiye kuyafata kuri Bank of Africa.
Ati “Uziko banki igufitiye amafaranga, uyafitiye uburenganzira, urayandikiye iyo myaka yose irashize wicecekeye kandi uzi ko hari ibibazo by’ingengo y’imari n’ibindi byose mukeneye.”
“Akarere ayo mafaranga yose mwari muyakeneye? Batubwire barayahaye banki ngo wenda Abanya-Gisagara bazajye kuguzamo, ntabwo mbizi. Mwarayashakaga ntimwajya kuyazana, ahubwo batubwire niba barayatanze nk’impano muri iyo banki.”
Meya Rutaburingoga ati “Ariya mafaranga turayashaka twari twasabye ko ushinzwe imari wacu akurikirane arebe ko twayabona ariko turamwongerera imbaraga turebe ko ayo mafaranga yaboneka.”
“Mu gihe habayeho gusesa amasezerano byose byagombaga gukorerwa rimwe, turasaba imbabazi ariko ibindi turabikurikirana. ECD yo yaruzuye iranakoreshwa ariko turakurikirana ibitaragenze neza.”
Umukozi ushinzwe Imari mu Karere ka Gisagara yavuze ko aya mafaranga bayakeneye, asaba umwanya wo kugira ngo bajye gukurikirana muri Bank of Africa kugira ngo bayazane.

Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, we yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bukina n’amafaranga.
Ati “Ariko rero, Akarere ka Gisagara hari ibintu muba mukina nabyo, muribaza ko amafaranga nk’ayo niba rwiyemezamirimo mwaragombaga kuyabona kuko yananiwe akazi, mukayareka mukumva mutuje atari ikibazo gikomeye?”
“Icya kabiri, mutekereza ko iyi banki muzajya kuyireba ikibategereje kugira ngo, iracyari mu bwishingire bw’uyu muntu se? Icyo bisobanuye muzayahomba kuri iyo banki, kandi nimuhomba, abantu bateje iki gihombo bagomba kuyagarura. Murimo kubifata nk’ibintu byoroshye kandi muzafatanya kuyagaruza.”
Depite Uwineza yavuze ko aba bayobozi ba Gisagara badakwiye kuba bakina n’amafaranga ya Leta kuko ari ay’abaturage.
Ati “Mugomba kuba mureka gukina n’abakozi ba Leta kuko ni ay’abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yijeje ko abari babishinzwe bagomba kubibazwa mu buryo bukomeye.
Impungenge ku mitangire y’iri soko
Uwo rwiyemezamirimo yari yatsindiye isoko kuri miliyoni 19 Frw nyuma aza gusiga imirimo itarangiye noneho uwa kabiri arihabwa kuri miliyoni 30 Frw.
Depite Bakundufite Christine we yavuze ko no muri iri soko ubwaryo harimo amanyanga.
Ati “Ndagira ngo barebe ubu bwoko bwa ECD batubwira uko buhagaze wagira ngo buri mu mazi cyangwa mu nyanja, ubu umuntu agerayo anyuze he? Ubu se uyu muntu yubatse ate? Umuntu yinjira muri ECD anyuze ahagana he?”
Depite Bakundufite yavuze ko imyubakire y’iyi ECD ubwayo iteye kwibaza byinshi. Ati “Izi ni miliyoni 30Frw turimo gusobanura, batubwire ibyakozwe niba bihura n’amafaranga yatanzwe.”
Meya Rutaburingoga yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko ECD yari yangiritse bitewe n’amazi yavaga ruguru akajyamo ariko ubu cyakemutse ndetse n’izo nzugi zakosowe.

