Gicumbi: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bumaze guteza igihombo cya miliyoni 20 Frw

Spread the love

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ingufu, REG, Ishami rya Gicumbi, butangaza ko ubujura bw’ insinga z’amashanyarazi bukomeje kugaragara mu mirenge itandukanye igize akarere, bukaba bumaze guteza igihombo cy’arenga miliyoni 20 Frw muri uyu mwaka wa 2023.

Mu bibwa harimo abatunzwe n’imirimo irimo yo gusudira, kogosha, gukonjesha ibyo kurya n’ibinyobwa by’abakiliya babo.

Umuyobozi wa REG, ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrysologue, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, ubujura bw’intsinga bumaze guteza igihombo haba ku baturage no ku kigo ayoboye.

Yagize Ati “Ikibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi kirahari cyane kuko tugenda tubona ibibazo by’abaturage bagaragaza ko bibwe kandi wareba ugasanga ari ikibazo kigenda gifata ku mpande zose z’akarere”.

“Hari aho usanga abantu bagerageza kugaragaza ikibazo ariko kikagenda cyisubiramo. Igisigaye ni ukumenya ngo abantu barimo kubyiba barava mu karere imbere cyangwa ni hanze yako. Ariko ikigaragara cyo, ni nk’icyorezo”.

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka insinga zimaze kwibwa inshuro zirenga 50 ku buryo igihombo kimaze kugaragara kitajya munsi ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uku kwezi kwa Nzeri, abantu batatu ni bo bamaze gufatirwa muri ubwo bujura.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite yasabye abaturage kuba maso, bagakumira abihishe inyuma y’ ibikorwa biri gukoma mu nkokora iterambere ry’akarere.

Ati “Abaturage barasabwa kuba maso, kwitabira amarondo no gutanga amakuru ku bantu bose babona batazi mu midugudu”.

Ikibazo cy’ubujura bw’insinga gikomeje kuvugwa mu mirenge itandukanye y’Akarere, by’umwihariko mu mirenge ya Byumba, Kageyo, Rukomo, Ruvune, Rwamiko, Muko, Giti na Cyumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *