Guverineri Dushimimana yagaragaje ibanga ryagufasha kutazigera witwa imbwa

Guverineri w’Intara y’burengerazuba Dushimimana Lambert yagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu ko ibanga ryo kutazigera witwa imbwa ari ukwizigamira ugateganyiriza ahazaza hakiri kare ndetse ukanakorana n’ibigo by’imari mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Ibi Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yabigarutseho mu biganiro byakurikiye Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2023 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu ahatewe ibiti bisaga 5800 ku musozi wa Rubavu hakanatangizwa icyumweru cyo kwizigamira.
Ati: ‘’Iyo ntacyo witeganyirije birumvikana ko utangira gusaba rimwe na rimwe ukagera n’aho usaba uwo wimye kandi muzi gusaba uwo wimye icyo ari cyo n’uko bibabaza. Kera batubwiraga ko imbwa ari eshatu, iya mbere ngo ni iri tungo tuzi, iya kabiri ni umuntu wima uwamuhaye, kwima uwaguhaye nabyo ngo ni ububwa, iya gatatu ni isaba uwo yimye, gusaba uwo wimye nabyo ni ububwa. Kugira ngo rero utazagera aho ukwiye kubitekerezaho ukizigamira.’’
Yibutsa buri wese ko kwizigamira bikwiye gutangira mu buto mu gihe umuntu agifite imbaraga zo gukora bagateganyiriza amasaziro bakizigamira bisanzwe ndetse no muri gahunda yashyizweho na Leta ya Ejo Heza.

Jackson Kwikiriza, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda nawe ashishikariza abaturage kwizigamira ndetse akabamara impungenge ku mutekano w’ubwizigame bwabo cyane ko Leta yashyize ikoranabuhanga mu bigo by’imari kugira ngo bukurikiranwe byoroshye umunsi ku munsi.
Ati: ‘’Turashishikariza abaturage kurushaho kwizigamira ndetse no gukomeza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere. Ikibazo cyari gihari cyari ukuba hari ibigo by’imari byari bitaratangira gukoresha ikoranabuhanga bigatuma gukurikirana imicungire y’umutungo bigorana ariko kuri ubu harimo gushyirwa ikoranabuhanga muri za SACCO ndetse no guhugura abakozi ku micungire inoze y’ibya rubanda.’’
Yibutsa abagana ibigo by’imari gukoresha neza inguzanyo birinda kuyishyishyira mu bindi bibazo kuko akenshi aribyo bituma idakora icyo yasabiwe bikarangira kwishyura bigoye nyir’ukuyifata ari nabyo bieza kuri za cyamunara.

Akamaro ko kwizigamira kandi kagarukwaho na Ntaganda Augustin, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga no kurengera umuguzi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi unibutsa ko kwizigamira byonyine bidahagije kugira ngo bifashe umuntu kwiteza imbere akagaragaza ko bikwiye kujyana no gushora imari.
Yagize ati: ‘’Kuzigama byafasha umuntu gutera imbere ari uko atinyutse agashora imari. Ugashora imari ugashobora kwiteza imbere. Hariho kwizigama kugira ngo witeze imbere, hari ukwizigama kw’ingoboka, hari abazigamira ubwisungane mu kwivuza ariko ntabwo twakwibagirwa n’abazigamira Ejo Heza bateganyiriza izabukuru kugira ngo ejo utazaba umuzigo kuri Leta cyagwa ku bana.’’
Yibutsa ko kwizigama bidasaba byinshi cyangwa gusangura ahubwo ari umuco akibutsa ko kwizigama bijyana no gushora imari kuko aribwo iterambere riba rishoboka.

Nyirahabimana Liberata, umwe mu bakomeje kwizigamira mu matsinda avuga ko baritangiye ari abanyamuryango 60 kuri ubu bakaba bageze kuri 500 aho imisanzu yabo bayibitsa muri SACCO ya Rubavu akagaragaza ko bikomeje kubafasha kwiteza imbere.
Ati:’’ Kuko hari icyo bitugejejeho ndashishikariza n’abandi kwishyira hamwe mugahanga amatsinda kuko ntacyo mwageraho mutishyize hamwe. Twabitangiye ndi umupangayi amafaranga ya mbere parcelle yari igihendutse nguramo parcelle ndubaka ndayigurisha ngura aho nifuza ubu ntuye kuri Kaburimbo ku muhanda w’umukara.’’
Yongeraho ko uretse kwizigamira muri iri tsinda yanateye intambwe akagana SACCO ya Rubavu ikamuha inguzanyo akongeranyanya n’amafaranga yari afite bityo akubaka izindi nzu zikodeshwa aho kuri ubu zimwinjiriza agara ku bihumbi 120 bya buri kwezi.
Imibare yo muri 2021 itangwa na Minisiteri y’imari n’igenmigambi igaragaza ko Abanyamuryango bizigamira mu matsinda basaga ibihumbi 2700 bafite ubwizigame busaga miliyari 50 mu gihe ubwizigame mu bigo by’imari nabwo busaga Miliyari 1000. Muri Ejo Heza abanyamuryango bazigama nabo basaga ibihumbi 2700 bageze ku bwizigame nabwo busaga Miliyari 500.






Kivu24.rw
