Rubavu: Akarere kamaganiye kure ibyo kuba karitambitse inguzanyo yo kuzuza Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahakaniye kure ibyo kwitambika inguzanyo yo kuzaza isoko rya Kijyambere rya Gisenyi mu Banki y’Abaturage kagaragaza ko imbogamizi zatumye RICO idahita iyihabwa harimo ibidahura mu gutanga inguzanyo ku bikorera ndetse n’ibigo bya Leta kagaragaza ko ariko izi nzitizi zigiye gukurwaho no kwegurira RICO Ltd imigabane yose kugira ngo icyangombwa cy’ubutaka kiyandikweho 100% bityo ibashe guhabwa inguzanyo.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho nyuma y’inama y’ubutegetsi ya RICO LTD yari igamije kureba aho umushinga wo kuzuza iri soko ugenze ndetse n’uko hakurwaho imbogamizi zitandukanye zigihari.
Yagize ati “Ngira ngo hari ibintu bikwiriye gukosorwa, ntabwo Akarere katanze ibaruwa y’uko katafata inguzanyo ahubwo kagaragaje ko inzira zikoreshwa n’abakorera atari zimwe n’izikoreshwa n’inzego za Leta. Ikiriho ni uko byose ibyo dukora bigomba gukorwa byubahirije amategeko noneho mu gufata inguzanyo ubundi turifuza ko PSF yegurirwa isoko 100% kuko ntabwo Leta iharanira inyungu umunsi ku munsi. Gufata umwenda rero birasaba ko iri soko ribanza kwegurirwa Abikorera noneho abikorera bakaritangaho ingwate mu buryo bisanzura batakigendera ku kuvanga amategeko agenda ubucuruzi n’agenga inzego za Leta. ”
Yongeraho ko n’ubwo ku ikubitiro Akarere n’Abikorera bari baremeranije ko iki cyiciro cya mbere bazakirangiza bakoresheje ubushobozi bwabo bakazagana Banki ku cyiciro cya kabiri kubemerera noneho gufata inguzanyo byanatewe n’ibibazo bitandukanye byagiye bikoma mu nkokora ubukungu bw’abatuye aka Karere ndetse n’Isi muri rusange harimo ibyorezo n’ibiza akemeza ko kuba byahinduka ntacyo bitwaye ko igikuru ari uko ibikorwa by’iterambere bikomeza kugerwaho mu buryo bwihuse.

Ku ruhande rwa RICO Ltd, Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi Twagirayezu Pierre Celestin agaragaza ko kuba iri soko ryarongeye guhagarara byatewe n’uko baciwe intege n’uko dosiye y’inguzanyo bari bategereje muri Banki itarabonekeye igihe akagaragaza ko inzitizi zari zihari zavugutiwe umuti muri iyi nama.
Ati: ‘’Hari harabayeho gucika intege kubera dosiye twari dufite muri banki itarasubijwe neza ariko aho twaganiriye n’Akarere twabihaye umurongo kuburyo ubu hari icyizere ko 2024 itagera muri Gicurasi tutageze ku ntego.’’
Yongeraho ko kuri ubu basabwa Miliyari na Miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo isoko ryuzure akemeza ko nyuma yo kwegurirwa imigabane y’Akarere bizatuma banki ihita ibaha aya mafaranga bakaryuzuza bidatinze.
Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 riza kumara igihe kirekire ryarahagaze nyuma imirimo isukubukrwa mu ntangiro z’mumwaka wa 2021 rihawe abikorera ngo baryubake. Kugeza ubu RICO Ltd igaragaza ko rimaze kuyitwara asaga miliyari imwe na miliyoni magana atandatu (1,600,000 ,000 frw) ndetse kugeza ubu bakaba bagisabwa agera kuri miliyari imwe na miliyoni maganabiri(1,200,000,000frw) kugira ngo ryuzure.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.Rw
