Rubavu: Abakorera ubuhinzi hafi y’umupaka barasaba Ubuyobozi kubakiza abacoracora bakomeje kubahombya
Bamwe mu bahinzi bakorera ibikorwa byabo ku nkengero z’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda barasaba Ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’abambutsa ibintu ku buryo bwa magendu bazwi ku izina ry’abacoracora bitwikira ijoro bakabangiriza imyaka mu gihe birinda gukoresha inzira zisanwe bihisha inzego z’umutekano.

Aba bahinzi bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu bavuga ko iki kibazo kimaze igihe ndetse bagerageje kwegera Ubuyobozi bubegereye ngo bubafashe kugikemura ariko bikaba iby’ubusa kuko bakomeje guhomba umunsi ku munsi.

Ndimubanzi Julien yagize ati: ‘’ Aha niho duhinga, niho dukura ibyo kurya, nk’uko nawe uri kubibona urabona ko hari ibintunguru n’ibirayi n’ibindi byinshi ariko abacoracora kubera ko baba barimo kwihisha inzego z’umutekano niho baca bakadukorera nk’ibi ngibi uri kubona, tukaba dusaba rero ko inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere bwakwegera hano inyuma bukadufasha kurwanya aba bacoracora.’’

Muhawenimana Elisabeth yungamo ati: ‘’ Ikibazo kiri aha ngaha ni icy’abacoracora barimo kuva muri kongo bakaza bitwikiye ijoro bakatunyukira imyaka, ubwa mbere baraje banyuramo banyukagura itomati zari zihinzemo zigiye no kwera, baragaruka banyuramo banyukagura izihiye, bongeye baragarutse banyukaguye ibitunguru, ubwose urumva atari amafaranga menshi maze guhomba? Miliyoni imaze kugenda.’’
Aba baturage kandi bongeraho ko aba bacoracora baba ari benshi ndetse bitwaje intwaro zirmo inkoni n’ibindi ku buryo umuturage usanzwe atapfa kubitambika ngo ababuze kumunyukagurira imyaka bakemeza ko n’iyo ugerageze kubibabuza bakubwira ko ahubwo bazayirandura.

Yifashishije ubutumwa bugufi kuri Telefone,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel Blaise yavuze ko kubufatanye n’ingabo abakoresha imipaka itemewe bafatwa bagahanwa hakurikijwe amategeko agenga imikoreshereze y’imipaka.
Ati:’’Ikibazo nk’iki ubusanzwe iyo ari mu mupaka dufatanya n’ingabo mu gukumira mvt (ingendo) nk’izi ariko kandi harebwa neza izi nzira ubundi ntabwo zemewe kuko nta mupaka wemewe uhari, kandi abaca inzira zitemewe barafatwa bagahanwa hakurikijwe amategeko abigenga.’’
Aba bahinzi bagaragaje iki kibazo mu gihe Ubuyobozi budahwema gukangurira abaturage gukoresha imipaka yemewe mu rwego rwo kwirinda kuba bakwitiranywa n’umwanzi ugambiriye guhungabanya umutekano w’Igihugu bakaba bahasiga ubuzima by’umwihariko muri iki gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu ntambara na M23.
Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw
