“Rubavu nziza”, abaturage bitege iki ku cyerekezo gishya cy’ubukerarugendo Akarere kihaye?

Spread the love

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo bwafashe icyerekezo gishya “Rubavu nziza” kigamije kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ibyiza nyaburanga bitandukanye biboneka muri aka Karere mu rwego rwo kurushaho gukurura ba mukerarugendo bo ku Gihugu no hanze babisura.

Ibi Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabigarutseho ubwo bwamurikiraga itangazamakuru ikirango cya “Rubavu nziza” bukarisobanurira ibizibandwaho muri iki cyerekezo ndetse n’uruhare rikwiye kubigiramo.

Nk’uko Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho ngo muri iki cyerekezo harashyirwa imbaraga mu gutunganya no kumenyekanisha ibyiza Nyaburanga birimo n’ibisanzwe bisurwa bikeneye kongererwa ababisura.

Yagize ati:” muri Gahunda ya Rubavu Nziza tumaze igihe twarashizeho isoko ku bashaka gutunganya inkombe z’ikiyaga cya Kivu hari uwamaze kuboneka kandi ibyo yatugaragarije biraduha ikizere ko azabikora neza hakajya ibikenewe byose bishira Inkombe ku rundi rwego,hazaba hari ibintu byinshi nkibyo usanga ku nkombe mpuzamahanga,gusa serivisi zizajya zishyurwa kuko ni ishoramari.”

Yongeraho ko uretse ibikorwa byo gutunganya no kubyaza umusaruro imisozi irimo uwa Nengo, uwa Rubavu ndetse na Muhungwe, ubukerarugendo bwo muri aka Karere bugiye gushyirwa ku rundi rwego n’inzu mberabyombi irimo kubakwa ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 700 bicaye neza.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert ashima iyi gahunda Akarere ka Rubavu kihaye agasaba ko yashyirwamo imbaraga ndetse ikanozwa kurushaho kugira ngo izagukire no mu tundi Turere tw’Intara y’Uburengerazuba.

Yagize ati: ‘’Tuirifuza ko uwo ariwe wese yaba Umunyarwanda n’Abanyamahanga bamenya iyi Rubavu nziza ikatubyarira umusaruro, mumaze kubona byinshi tumaze kugeraho kubera Visit Rwanda. Turifuza ko bitangirira hano I Rubavu ejo tubone Karongi nziza, Rusizi nziza hanyuma hakaza na West nziza, niyo ntego ku buryo mukerarugendo wese usuye u Rwanda atakwifuza gusubirayo adasuye West.’’

Asaba uruhare rwa buri wese mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bisangwa mu Karere ka Rubavu ndetse n’Intara y’Uburengerazuba muri rusange.

N’ubwo Akarere kiyemeje kurushaho guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, abakagana ndetse n’abagashoramo imari bagaragaza kutoroherezwa no gucibwa intege n’uburyo ibitaramo bitandukanye bigenda bikomwa mu nkokora harimo nk’igiheruka cya Kivu Fest.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *