Kubera iki isambu ibonetsemo amabuye y’agaciro Leta ihita iyisubiza? Hari ababifata nk’akarengane.
Bamwe mu baturage bafite amasambu yagiye abonekamo amabuye y’agaciro mu bihe bitandukanye ndetse n’abaturamyi babo bagaragaza ko batumva ukuntu iyo mu isambu y’umuturage habonetsemo amabuye y’agaciro ahita ihita iba iya Leta aho kugira ngo agirire akamaro nyirisambu nk’umugisha aba yiboneye mu kwe.

Aba baturage babwiye TV na Radio 1 ko umuturage yagakwiye kuba ahabwa ku nyungu z’umusaruro ubonetse muri iyi sambu ku buryo nawe bihita bimuhindurira ubuzima aho kugira ngo uburenganzira bwo gucukura buhabwe umushoramari yikungahaze mu gihe nyirisambu we akirwana n’ubukene.
Umwe yagize ati: ‘’Akarengane nagize ni uko bancukuriye mu butaka nkaba ntaho nkigira mpinga bakaba barayinyirukanyemo burundu kandi nta n’inguranwa bigeze bampa.’’
Aba baturage bagaragaza ko ubu butaka buba busanzwe bubafasha gutunga imiryango yabo bityo bagombye guhabwa ingurane ifatika ku nyungu ziva ku musaruro kugira ngo abo iyi sambu yari isanzwe itunze bakomeze kubona uko babaho.

Nsengumuremyi Donat, Umuyobozi w;ishami rishinzwe ubucukuzi n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz avuga ko Itegekonshinga ry’Igihugu riteganya ko umutungo wo hejuru y’ubutaka ari wo w’umuturage mu gihe ubonetse munsi y’ubutaka uba uwa Leta kugira ngo ugirire Abanyarwanda bose akamaro gusa akemeza ko hari n’ibigera ku muturege ndetse n’abaturiye aho hantu habonetse aya mabuye y’agaciro.
Ati: ‘’Ngira ngo niko biri mu Itegekonshinga ry’Igihugu cyacu, nk’Igihugu cyacu twahisemo ko umutungo w’abantu ku giti cyabo ugomba kuba uri hejuru y’ubutaka naho umutongo uri munsi y’ubutaka ukaba uw’Igihugu ugomba gufasha Abanyarwanda bose.’’
Yongeraho ko uretse kuba abaturage bagerwaho n’inyungu zivuye mu misoro hanatangiye kurebwa uko igice cy’imisoro ituruka mu bucukuzi bukorwa ahantu runaka gisubirayo kikajya gufasha abahatuye mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zemewe zisaga 150 zitanga akazi ku Banyarwanda basaga ibihumbi 70. Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda asaga Miliyari 300 z’amafaranga y;u Rwanda.
Kivu24.rw
