Muhanga: Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bazimije igicaniro bataraziturira bagenzi babo

Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Gahondo mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko bagenzi babo bahawe inka muri Gahunda ya Girinka bazigurishije batarabaziturira nk’uko byari bitegenijwe bagasaba ko nabo gahunda ya Girinka yabageraho ikabafasha kwikura mu bukene.

Aba baturage bavuga ko zi nka zahawe imiryango 9 hagati ya 2014 na 2016 kugira ngo izororere hamwe hanyuma iziture indi miryango bikarangira zimwe zipfuye izindi zikagurishwa bityo igicaniro kikaba cyarazimye bagasaba Leta kwibuka abasigaye zitagezeho,

Ati: “Leta yatanze inka abenshi bazihawe barazigurishije ndumva abazifite ari nka babiri gusa, bahaye abantu inka kugira ngo biteze imbere babyaze ndetse natwe bazatubyarize kugira ngo n’abatari bazibona natwe tuzibone, ubwo ngubwo rero abashe bazigurishije batari bitura izindi zirapfa ntizashumbushwa.’’

Bongeraho ko muri iyi gahunda byari biteganijwe ko abazihawe bazoroza abandi nyamara bakazigurisha ntawe baroroza, izindi nazo zigapfa bagasaba ko abaturage batazihawe bazihabwa kugira ngo nabo iyi gahunda ikomeze kubageraho nabo ibagirire akamaro kimwe n’abandi

Mugabo Gilbert, Umuyobzi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage avuga ko abazipfushije bashumbushijwe ndetse hakaba hari n’izagurishijwe zikagaruzwa zigahabwa abandi akizeza abatarazibonye ko nabo bazazihabwa.

Ati: ‘’Uwayipfushije we arashumbushwa, niyo mpamvu buri mwaka haba urutonde rwemezwa rw’abazahabwa inka barimo abazihabwa ubwa mbere n’ababa bari gushumbushwa.”

Yongeraho ko iyi gahunda ari gahunda ihoraho kugeza ubwo buri muturage wese azaba afite inka akizeza abatarayihabwa ko nabo bazagerwaho.

Uretse kuba bamwe muri aba baturage baragurishije inka bari barorojwe muri gahunda ya Girinka bataraziturira bagenzi babo harimo n’abagurishije imirima bari barahawe yagombaga kubafasha kuzihingiraho ubwatsi bwo kuzitunga.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *