Bugesera: Abangirijwe imyaka n’ikorwa ry’umuhanda baratabaza ngo bahwe ingurane
Abaturage bibumbiye muri Koperative Indatwa ku Kigori bari barahinze mu gishanga cya Gashora bavuga ko batewe agahinda n’abakora umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma n’aka Nyanza unyuze mu Bugesera aho nyuma y’uko bagomoroye amazi yose akiroha mu myaka yabo kugeza ubu ntawe ushaka kugira icyo abatangariza ku ngurane y’imyaka yabo yangijwe.

Aba baturage bavuga ko icyabababaje kurutaho ari uko muri iki gishanga hari harimo imyaka yari yeze nyamara ntibabanze guhabwa igihe nibura ngo bayikuremo bakavuga ko ikibabangamiye kurutaho ari uko hari imyenda bari bafite biteze kuzayishyura nyuma yo gusaruro none bakaba ntakintu na mba bakuyemo ndetse ntibahabwe n’ingurane.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Agahinda kacu rero dufite k’abahinzi bahinga muri iyi Koperative muri iki gishaka ni uko hari harimo n’imyaka yeze ibishyimbo n’ibigori batanaduhaye iminsi ibiri nibura ngo tubanze tuyikuremo, abana ntibakiga kuko umutungo wose twari twawushoye aha ngaha.’’
Bongeraho ko nyuma y’uko ibi bibaye, imyaka yabo ikangizwa n’amazi yagomorowe hari na mugenzi wabo wiyahuye kubera kubura uko akemura ibibazo by’amadeni yari afitiye abantu batandukanye mu gihe yari yiteze kubishyura ku musaruro.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yabwiye TV1 na Radio 1 ko ibyangijwe muri iki gishanga byabazwe ndetse ko igisigaye ari ukuvugana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi RTDA kugira ngo abaturage bahabwe ingurane y’imyaka yabo yangijwe n’ubwo adatanga igihe nyacyo bizabera.
Ati: ‘’Ubu rero biri mu nzira yo kwishyurwa kuko byarabazwe bigomba kwishyurwa muri expropriation y’ibyangijwe mu ikorwa ry’uwo mushinga, ubu rero turimo gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwikorezi kugira ngo abaturage bishyurwe, barabariwe barazwi ni ugukurikirana gusa kugira ngo bishyurwe.”
Yongeraho ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gukumira ko imvura yari igiye kuza yari gusenya ikiraro bigatuma n’ubundi abaturage bahomba imyaka yabo ntibanishyurwe bikitwa ibiza nk’ibisanzwe.

Abaturage bavuga ko nyuma yo kubangiriza imyaka nta kintu na kimwe cyongeye gukorwa kuri iki kiraro kuva mu kwezi kwa 9/2023 nyamara batarihanganye igihe gito ngo bareke aba baturage babanze basarure imyaka bari barahinze babone gukomeza imirimo yo kubaka uyu muhanda.
Kivu24.rw
