Bugesera: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba ko byashyirirwaho igiciro batizo bakarindwa igihombo
Abahinzi b’ibishyimbo mu Karere ka Bugesera barataka igihombo gikabije kubera igabanuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ugereranije n’ikiguzi baguzeho imbuto mu gihe cy’ihinga bagasaba ko byashyirirwaho igiciro fatizo kugira ngo barindwe iki gihombo bakeka ko baterwa n’abacuruzi bifuza kubafatirana.

Aba baturage bavuga ko bari guhombera mu kuba mu gihe cy’ihinga ikilo barakiguraga amafaranga y’u Rwanda 1500 nyamara kuri ubu bakaba bari kukigurisha hagati ya 300 na 350 atanageze kuri kimwe cya kabiri cy’uko baguze hatabariweho abakozi bakoresheje.
Ati:“Tubihinga byatwaye amafaranga menshi, imyaka irakatuka ariko umuhinzi ntakatuka, agumya aca ya mafaranga, nk’ubu turi gusarura umukozi ari 2000 kugira ngo agufashe gusarura, wabara ugasanga amafaranga yasigaye mu bakozi twebwe tugacyura ubusa. Nahingaga nkishyurura abana ishuri kuko umwuga wanjye ni ubuhinzi, ndimo kubara kugira ngo umwana azajye ku ishuri, ibishyimbo nzaba ntanze, icya mbere nzahura nacyo ni inzara.’’
Bongeraho ko ikiri kubabaza kindi ari uburyo ibishyimbo bejeje aribyo byonyine byamanutse ku isoko mu gihe ibindi bikenerwa bitandukanye birimo umuceri n’ibirayi bikiri hejuru ugereranije n’uko ibishyimbo byabo biri kugura.

Karangwa Casien, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucurizi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yibutsa abahinzi ko ubusanzwe ku mwero ibiciro bigabanuka gusa akabizeza ko mu gihe byagaragara ko bikabije iki kibazo cyaza gukurikiranwa kubufatanye n’inzego zitandukanye hakarebwa icyakorwa.
Ati: “Ngira ngo no mu bihingwa byose murabibona ko ku mwero ibiciro biragabanuka, icya kabiri ni uko igiciro kigenwa n’isoko, umusaruro uhari ndetse n’abaguzi babikeneye ku isoko, ikindi ni uko icyo kibazo turaza kugikurikirana ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi ndetse n’Akarere ka Bugesera tukareba icyo twabafasha,’’
Aba baturage bavuga ko mu gihe baba bakomeje kugurisha umusaruro wabo bahomba byaganisha mu kubaca intege zo kuzongera kubihinga mu gihe kiri imbere bityo ibiciro bikazazamuka kurutaho kubera ko noneho byazaba byarabuze.
Kivu24.rw
