Ese imbabazi Niyonzima ’Seif’ yasabye Kiyovu Sports azazihabwa?
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier ’Seif’, waherukaga guhagarikwa imikino itandatu, yasabye imbabazi no kwemererwa gusubukura akazi.
Guhera tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Seif’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntikiyakiniye Kiyovu Sports mu mukino iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”
Amakuru IGIHE yamenye, yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine, ni uko Niyonzima Olivier Seif yandikiye iyi kipe.
Ati “Yego, yanditse asaba imbabazi ariko ibaruwa njye sindayibona.”
Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.
Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

