Uganda: Hakuwe urujijo ku cyateye urupfu rwa Gen Kiggundu
Amakuru y’urupfu rwa Brig Gen Stephen Kiggundu yatangajwe n’igisirikare cya Uganda mu ijoro ryo ku Cyumweru, kuri ubu byatahuwe ko yivuganywe n’amashanyarazi ubwo yari ari mu bwogero iwe mu rugo, ndetse hatangiye iperereza rigamije kumenya byinshi ku buryo yishwe.

Byatangajwe ko Brig Gen Kiggundu yakubiswe n’amashanyarazi kugeza ashizemo umwuka, ubwo yari ari mu bwiyuhagiriro, aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Wakiso, ku muhanda wa Bulime muri Entebbe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo n’Abavuye ku Rugerero, Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko byinshi ku buryo uwo Mugabo yishwe n’amashanyarazi bikiri mu iperereza.
Yagize ati “Twabwiwe ko yari ari gukaraba ku mugoroba hanyuma agafatwa n’amashanyarazi akamwica. Ibirambuye ku buryo yishwe n’amashanyarazi ntiturabimenya, umurambo uracyari mu buruhukiro, nitubona raporo kw’isuzuma ku cyamwishe tuzahita tuyitangaza.”
Mu 2022 ni bwo Brig Gen Kiggundu yahawe ipeti rya Brigadier agahita anagirwa Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere (UPDAF).
Brig Gen Kiggundu yavutse ku wa 03 Mata 1977 avukira i Bugonga muri Entebbe. Yize Ikoranabuhanga muri Kaminuza, hanyuma yinjira mu ngabo muri Nyakanga 1999. Nyuma y’amezi icyenda mu myitozo ya gisirikare, yatoranyijwe kugira ngo akomeze imyitozo ijyanye no gutwara indege.
Mu 2000 yoherejwe muri Israel gukomeza imyitozo ijyanye no gutwara indege za gisirikare, nyuma yakomereje imyitozo no muri Repubulika ya Czech, agaruka muri Uganda na we aba umutoza w’abandi.
Yagiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo mu 2022 yabaye Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda, UPDF.

