Musanze: Uwibwe inka ya Girinka arafungwa agataha yishyuye ibihumbi 300 Frw
Bamwe mu batutrage bo mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko umuturage wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ugize ikibazo cyo kuyibwa ari guhita afungwa agafungurwa ari uko ngo amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 300.

Aba baturage babwiye TV1 na Radio 1 ko ngo babwiwe ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko aribo bagira uruhare mu kuziba nyamara bakagaragaza ko ibi nta shingiro bifite kuko n’ubwo badahakana ko ibyo bishoboka ariko atari ko bigenda buri gihe hagize iyibwa.
Nyirahirwe Jeanette wafunzwe nyuma y’uko inka yahawe yibwe nyuma ikaza kuboneka yagize ati: ‘’Ubwo ndagenda bahita banshira mu kazu kameze nk’iki, niba navuga ngo ni prison ubwo niriwe umwo bamfunze abana banjye bakajya baza guhengereza barira nyuma iza kuboneka barandekura.Ubuyobozi impamvu budutererana buhita bugufunga aho kumva ikibazo ufite’’
Basaba Ubuyobozi gushyira imbaraga mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubu bujura cyane ko badahwema kubagaragaza nyamara ngo ntabagire icyo bakorwaho byibura ngo ubu bujura bucike.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko iki kintu kitazwi akemeza ko kidakwiriye ndetse ari n’icyo kwamaganwa.
Ati: “Ntabwo byaba byo nanone kumufasha kumuca amafaranga nk’ayo ngayo, ndumva rero icyo ngicyo abantu bagikurikirana tukamenya niba ariko giteye tukabaha inama, n’ibyo kwamaganywa.’’
Aba baturage bavuga ko inka za Girinka arizo zibasiwe muri iki gihe aho bemeza ko kugeza ubu muri uyu Murenge hamaze kwibwa inka zigera kuri 27 ndetse kugeza ubu bakaba bagifite n’abari barazihawe bagifunzwe kuko batarabona ibihumbi 300 byo kwishyura.
