Lamine Yamal agiye gukorwaho iperereza ku birego bifitanye isano no gukoresha abantu bafite ubumuga bwa dwarfism

Spread the love

Minisiteri y’Uburenganzira bw’Imibereho y’Abaturage muri Esipanye yasabye Ubushinjacyaha gukora iperereza kuri Lamine Yamal wa FC Barcelona kubera ibirori akekwaho gutumiramo abantu bafite ubumuga bwa “dwarfism” nk’abasusurutsa ibirori.

Minisiteri y’uburenganzira bw’imibereho y’abaturage muri Esipanye yasabye ubushinjacyaha bw’igihugu gukora iperereza ku mukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal, nyuma y’uko bivugwa ko yakodesheje abantu bafite ubumuga bwa “dwarfism” (abantu bagira uburebure buri munsi bitewe n’ubumuga bwo mu mitsi n’amagufwa) ngo basusurutse ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 18.

Yamal yakiriye ibirori ku Cyumweru ku nzu yakodesheje i Olivella, agace gato kari mu birometero 50 uvuye i Barcelona, aho yari kumwe n’inshuti ze zirimo YouTubers, influencers, ndetse na bagenzi be bakinana mu ikipe ya FC Barcelona.

Bivugwa ko Yamal yakodesheje itsinda ry’abantu bafite dwarfism ngo basusurutse abari bitabiriye ibirori. Ibi ariko byamaganywe n’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwa Achondroplasia n’izindi ndwara z’amagufwa muri Esipanye (ADEE), aho bavuze ko “ari ibikorwa bidakwiriye mu kinyejana cya 21”.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe abafite ubumuga muri Minisiteri y’uburenganzira bw’imibereho y’abaturage, ubucuruzi n’intego za 2030, bwatangarije BBC Sport ko ADEE yamaze gutanga ikirego mu buryo bw’amategeko.

Bwagize buti:

“Kubera iyo mpamvu, Ubuyobozi bukuru bushinzwe abafite ubumuga bwasabye ubushinjacyaha gutangira iperereza kugira ngo harebwe niba amategeko ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga byarubahirijwe.”

ADEE yatangaje ko yamagana binyuze mu ruhame ikoreshwa ry’abantu bafite dwarfism nk’abasusurutsa mu birori, ivuga ko igiye gufata ingamba z’amategeko, kuko ibi bikorwa “bikomeza imyumvire iciriritse, bigakomeza ivangura kandi bikagabanya agaciro n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.”

Mu itangazo ADEE yashyize ahagaragara yagize iti:

“Ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko agenga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ndetse binabangamiye indangagaciro z’ingenzi z’umuco w’ishyirahamwe ryifuza kuba ryubaha buri wese.”

ADEE yibukije ko amategeko rusange agenga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Esipanye abuza ibikorwa byose byo kwifashisha umuntu ufite ubumuga mu bikorwa bigamije gutera urwenya, gutebya cyangwa gusuzugura, mu buryo bunyuranyije n’icyubahiro n’agaciro muntu akwiye.

Radiyo yo muri Esipanye RAC1 yatangaje ko yaganiriye n’umwe mu bitabiriye ibyo birori nk’umunyabugeni ususurutsa, maze ahakana ko habayemo agasuzuguro, ndetse anasaba guhishwa amazina ye.

Yagize ati:“Nta muntu n’umwe wadusuzuguye. Twakoze akazi kacu neza kandi mu mutuzo. Sinumva impamvu abantu babigira ikibazo. Turi abantu nk’abandi, dukora ibyo twishimiye kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati:

“Dukora nk’abanyabugeni. None se tuzabuzwa kubikora kubera uko tumeze? Tumenya imbibi zacu, kandi ntitujya tuzirenze. Ntabwo turi inyamaswa z’imurikabirori.

Uwo munyabugeni yavuze ko igitaramo cyamaze isaha imwe, nyuma bagakomeza kwifatanya n’abandi mu birori. Yagize ati:

“Turabyina, tugatanga ibinyobwa, tugakora amayeri y’ubupfumu… hari ubwoko bwinshi bw’ibitaramo. Buri wese yarabyishimiye.”

Dwarfism ni ubumuga butuma umuntu agira uburebure buri munsi y’ubusanzwe, akenshi bukaba butarengeje 1.47m (centimetero 147), ni ukuvuga nka 4 feet 10 inches cyangwa munsi yaho mu bantu bakuru.

Ni ubumuga bwo mu mikurire, buterwa ahanini n’imihindagurikire y’imisemburo, uturemangingo, cyangwa ibibazo byo mu magufa no mu ngingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *