Hiroshima yibutse imyaka 80 ishize itewe igisasu kirimbuzi
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, mu Buyapani habaye umuhango wo kwibuka imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika itewe igisasu kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima. Abitabiriye umuhango babanje guceceka mu isengesho ry’ikiruhuko cy’ijoro bibuka abahaburiye ubuzima.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, n’umuyobozi w’umujyi wa Hiroshima, Kazumi Matsui, bifatanyije n’abandi bayobozi baturutse impande zitandukanye z’isi muri uwo muhango.
Mu ijambo rye, Meya Kazumi Matsui yagaragaje impungenge ko isi iri kurushaho kwiyubika ku ngufu za gisirikare ndetse no kwibanda ku ntwaro za kirimbuzi nk’inkingi y’umutekano w’ibihugu, ibintu yise “kwirengagiza isomo rikomeye amateka ya muntu yari akwiye kuba yarasigiye isi.”
Intambara ya Kabiri y’Isi yarangiye u Buyapani buvuye ku rugamba nyuma y’uko Amerika iteye ibisasu kirimbuzi i Hiroshima no muri Nagasaki. Ibyo bisasu byahitanye abantu barenga 200,000 — bamwe bahita bapfa, abandi bakicwa n’ingaruka z’uburwayi buva kuri radiyasiyo n’ibikomere bikabije.
N’ubu, iyo mirage y’iyo ntwaro ikomeje gukomeretsa abarokotse.
Shingo Naito, umwe mu barokotse igitero cya Hiroshima, yabwiye BBC ati: “Papa yahiye cyane kandi yahumwe n’iyo myuka. Uruhu rwe rwari rwimanitse ku mubiri — ntiyabashaga no kumfata ukuboko.” Naito yari afite imyaka itandatu icyo gihe, se n’abavandimwe be babiri bakaba barahise bahasiga ubuzima.
Uyu musaza Naito ubu asangiza inkuru ye abanyeshuri bo muri Hiroshima, aho ayo mateka bayabyazamo ibihangano by’ubugeni bigaragaza icyo kibazo.
Mu mwaka wa 2024, ishyirahamwe ry’abarokotse ibisasu kirimbuzi ryo mu Buyapani, Nihon Hidankyo, ryahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare ryagize mu rugamba rwo kurandura intwaro za kirimbuzi ku isi.
Meya Matsui kandi yagarutse ku masezerano yiswe Nuclear Non-Proliferation Treaty (NPT), agamije gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro kirimbuzi no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri mu buryo butagamije intambara, avuga ko ayo masezerano “ari mu kaga gakomeye ko kudakomeza gukora.”
Yasabye Leta y’u Buyapani gushyigikira no kwemeza amasezerano mpuzamahanga yiswe Treaty on the Prohibition of Nuclear Weapons (TPNW), yashyizweho mu 2021 agamije kubuza burundu intwaro za kirimbuzi. Nubwo ibihugu birenga 70 byayemeje, ibifite intwaro za kirimbuzi nk’Amerika na Russia byanze kubyitabira bivuga ko izo ntwaro zigira uruhare mu kurinda umutekano wabyo.
U Buyapani na bwo bwamaganye ayo masezerano, buvuga ko umutekano wabwo urushaho kugirwaho ingaruka nziza n’ubufatanye na Amerika ifite izo ntwaro.
Mu mihanda ijya ku Ishuri ry’Amahoro rya Hiroshima (Peace Memorial Park), hari abantu batari bake bari mu myigaragambyo bamagana intwaro kirimbuzi, basaba ko zakurwaho burundu.
Satoshi Tanaka, undi warokotse igisasu cya Hiroshima ariko nyuma akazahazwa na kanseri nyinshi yatewe na radiyasiyo, yavuze ko kubona amarorerwa ari kubera muri Gaza no muri Ukraine bimusubiza mu bihe by’inzibacyuho yanyuzemo.
Yagize ati: “Iyo ndebye uko imigi yasenyutse, abana n’abagore biruka bahunga, biranyibutsa inzira y’umusaraba naciyemo.” Yabwiye BBC ko “ubu turi kubana n’intwaro za kirimbuzi zishobora gutsemba abantu inshuro nyinshi.”
Yakomeje agira ati:
“Icyihutirwa kurusha ibindi ni ugushyira igitutu ku bayobozi b’ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi. Abaturage b’isi yose bagomba kurushaho kurakara, bakavuga cyane, kandi bagakora ibikorwa binini by’amahoro.”

Kivu24.rw
