Rubavu: Umushinga American Corner ukomeje gufasha UTB kuba igisubizo ku bucyerarugendo

Spread the love
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu uhereye ibumoso, Prof Kabera (Hagati) na Madame Deb MacLean bishimira ibikorwa bya American Corner

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Kaminuza ya UTB yaje  nk’igisubizo ku kurushaho guteza imbere ubukerarugendo binyuze by’umwihariko mu mushinga wa American Corner iyi Kaminuza ihuriyeho na Ambasade ya America wafashije abiga muri iyi kaminuza mu kuzamura ubumenyi bwabo mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2022 ubwo hizihizwaga isabukuru ya American Corner y’imyaka 10 imaze ikorana na Kaminuza ya UTB.

Akamaro k’uyu mushinga kandi gashimangirwa na bamwe mu banyeshuri buvuga ko wafashije kwihugura mu cyongereza gukoresha ikoranabuhanga, kubona ibitabo bakoresha mu masomo no gutegura imishinga.

 Uwase Julienne ati : ‘’Nk’umuntu ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nabangamirwa no kutamenya indimi ariko iyi Kaminuza na Amercan Corner bamfashije kwiga icyongereza n’igiswayile bimfasha kunoza akazi kanjye ka buri munsi.’’

Prof Kabera Callixte Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB nawe ashima umusaruro ukomeje gutangwa n’uyu mushinga wa American Corner akemeza ko impinduka mu bumenye bw’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza zigaragaza

Ati: ‘’Uyu mushinga watangiye muri 2012 nyuma y’imyaka 4 u Rwanda rutangiye kwigisha mu cyongereza uhita ufasha abarimu kwihugura mu cyongereza abakora ubucyerarugendo kwihugura muri urwo rurimi no kwakira abacyerarugendo.’’

Yongeraho ko muri American Corner hari ibitabo bitandukanye bikoreshwa na buri wese kdi ku buntu bityo ko ntawe uwkiye gucikwa n’amahirwe yo kwikungahaza mu bumenyi bubikubiyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yemeje ko ubu bufatanye bwa UTB n’Ambasade ya Amerika ari amahirwe akomeye mu bukerarugendo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko ubutanye bwa UTB n’Ambasade ya America mu mushinga American Corner muri aka Karere ari amahirwe akomeye atagirwa n’abandi bose kuko nk’Akarere k’ubukerarugendo bifasha mu kurushaho kubuteza imbere.

Ati: ‘’Ubufatanye bw’Ambasade y’Amerika mu Rwanda n’ishuri rya UTB ni inyungu ku baturage ba Rubavu ndetse n’utundi Turere tuyikikije kimwe n’abaturanyi bacu ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko by’umwihariko Rubavu nk’Akarere k’ubucyerarugendo hacyenewe abakozi bakora mu bucyerarugendo bazi indimi zitandukanye kugira ngo bakire neza abatugana.’’

Asaba ko ubu bufatanye bwakomeza ndetse bukagezwa no mu yandi mashuri arimo n’ayisumbuye kugira ngo ubu bumenyi butangwa burusheho kugera kuri benshi.

Madame Deb MacLean yashimye umusaruro ukomeje gutangwa n’umushinga American Corner

Uhagarariye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Deb Mac Lean avuga ko uyu mushinga ukora ibikorwa bigera kuri 250 buri mwaka kdi bahisemo gushyira uyu mushinga mu Karere ka Rubavu kuko ari Umujyi w’ubucyerarugendo.’’

Yagize ati:’’ Twasanze umugi wa Rubavu ari mwiza, umugi ubereye ubucyerarugendo n’ubucuruzi dusanga ari ngomba ko tuwufasha kugira abantu basobanukiwe indimi zitandukanye kugira ngo bawufashe kurushaho kwihuta muri icyo cyerekezo.’’

Tariki 24 Werurwe 2012 nibwo Kaminuza ya UTB yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ambasade ya Amerika muri uyu mushinga wa American Corner .Muri ibi birori kandi hanishimiwe inyubako shya yujujwe na Kaminuza ya UTB aho iherutse kwimukira mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Buhaza ivuye aho yakodeshaga mu Murenge wa Gisenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *