Ibitaro bya Gisenyi: Inzobere zavuye 167 indwara z’Igifu n’amara zisaba kwirinda imwe mu miti .

Inzobere z’Abaganga b’Abanyamerika zavuye abarwayi Abarwayi 167 bari bafite ibibazo mu gifu no mu gice cy’amara cyo hejuru nyuma yo kubasuzuma mu buryo bwihariye hifashishijwe imashini ireba mo imbere mu nda zigaragaza ko bwinshi mu burwayi zabonye bwatewe n’imiti bagiye bafata zisaba kuyirinda.
Muri iki gikorwa cyateguwe kubufatanye n’Ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu nda (Endoscopic Fellowship Group) kikitabirwa n’abaganga b’inzobere mu kuzivura barimo Dr. Mfoniso Umaren ari kumwe na mugenzi we Dr. Kenechukwo Chudy-Onwugaje havuwe abarwayi bari barembeje n’izi ndwara zo mu gifu n’amara banahabwa inama ku buryo bwo gufata neza iyi myanya igize urwungano ngogozi.

Nk’uko byagarutsweho na Dr. Mfoniso Umaren ngo hari imiti usanga abarwayi bafata rimo Iburofene ndetse na Diclofenac ishobora guteza ibibazo igifu igihe idakoreshejwe hamwe n’indi yo kuyigabanyiriza acide.
Yagize ati:’’Mu isuzuma twakoze abarwayi benshi twasanze bafite ibibazo by’udusebe mu nda ahanini kubera imiti bakoresheje ikangiza igifu cyabo. Mu gihe ugiye gukoresha iyi miti ni ngombwa koyifatanya n’indi iyigabanyiriza aside kugira ngo urinde igifu cyawe.’’
Yongeraho ko ndetse aho bishoboka iyo miti yasimbuzwa indi cyangwa ikagabanywa ku buryo bushoboka akibutsa abantu ko igihe wumvise ufite ikibazo mu nda ari byiza kwihutira kureba umuganga aho gutegereza kuremba.

Ibi kandi abihuza na Dr John Butonzi, Inzobere mu ndwara z’umubiri mu Bitaro bya Gisenyi nawe yemeza ko harimo gukoresha imiti abantu batandikiwe n’abaganga harimo n’iya gakondo usanga igenda ikangiza igifu agasaba kuyirinda.
Yagize ati:’’Nk’uko tugenda tubibona abantu benshi usanga igifu cyabo cyarangijwe n’imiti bagiye bafata barimo abajya kuyigurira muri za farumasi batayandikiwe ndetse n’abandi bajya kwiyahirira imiti gakondo bakoresha nta bipimo.’’

Mu rwego rwo kwita ku gifu rero asaba kwirinda gufata imiti abantu batandikiwe na muganga ndetse akanibutsa kwirinda itabi n’inzoga nyinshi.
Iri tsinda ry’inzobere mu buvuzi bw’igifu n’amara ryabvuye abasaga 167 rije mu Bitaro bya Gisenyi nyuma y’uko no mu cyumweru gishize hari haje umuganga w’inzobere w’amaso wavuye ishaza abagera kuri 85 batari bakibasha kureba.


