Rubavu: Ashinza Ubuyobozi kumutererana nyuma yo gutoragura uruhinja rw’iminsi 5

Nyiransabimana Marie Gorette utuye mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Terimbere mu Mudugudu wa Rango ashinja Ubuyobozi kumutererana nyuma yuko atoraguye umwana w’iminsi 5 mu murima w’ibishyimbo akiyemeza kumurerana n’abe.
Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana yamutoraguye yajugunywe aho yari yanariwe n’igisimba akamuvuza ndetse akiyemeza kumwonsanya n’uwe wari ugize amezi 9 nyamara yakwiyambaza Ubuyobozi ngo bumufashe bukavuga ko ntacyo bwamufasha kuko nta bushobozi buhari.
Yagize ati: ‘’Aka kana kari gafite iminsi 5, nasanze abantu barimo kukareba bakiruka kuko n’igisimba cyari cyakariye kujisho bakanga kugakoraho ngo katabapfiraho ariko njyewe ngira impuwe ndagafata nkajyana kwa muganga nyuma nkajyana ku Murenge. Nageze ku Murenge baraterana bambwirako nta bufasha buhari bansaba ahubwo kumwonsanya n’uwanjye.’’
Uyu mubyeyi avuga ko mu gihe yabonsaga bombi yaje kugira uburwayi bw’ibere bigatuma atakibasha kubonsa bombi bityo uwe nawe awari utaragze agihe cyo gucuka akiyemeza kuba amukuye ku ibere hanyuma akiyambaza Ubuyobozi kuva ku Kagari kugera ku Karere ariko kugeza ubu akaba ntacyo bwigeze bumumarira.
Ati:’’Nyuma yo kurwara ibere natabaje Ubuyobozi bw’Akagari mbusaba byibura n’amata bumbwira ko amata ahari aba afite abo agenewe, nagiye ku Murenge nabo bati nta ngengo y’imari ihari. Nagiye ku Karere bahamagara Umurenge Gitifu ambwira kuhazindukira mpageze araparangana anyereka ko uyu mwana ashyizwe ku rutonde rw’abahabwa ubufasha ariko nagiye kubufata baranshwishuriza.’’
Yongeraho ko we n’umufashawe bari basanzwe batunzwe no guca inshuro bafatanije bombi bakagaburira abana batanu bari bafite ariko kugeza ubu umugabo akaba ari we wenyine wita ku muryango kuko we aba yasigaye yita kuri aba bana benda kuba impanga bityo uyu munsi ubuzima bukaba butaboroheye.
Asaba ko byibura kimwe n’abandi Banyarwanda yafashwa agashyirwa ku rutonde rw’abahabwa inka muri gahunda ya Girinka ndetse akanafashwa gusanurirwa inzu batuyemo kugeza uyu munsi nayo itameze neza.

Ashimangira ko n’ubwo yimwa ubufasha kugira ngo atange uyu mwana yitoraguriye agiye gupfa akiyemeza ku mwonsa akamuha ubuzima atamurekurira undi uwo ari we wese nyuma y’amezi 5 amwitaho kugeza ubwo uyu munsi ari umwana umeze neza.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge bushima uyu mubyeyi wiyemeje kwita kuri uyu mwana bukagaragaza ko umubyeyi gito wataye uyu mwana akimubyara ari mu butabera ariko ko Ubuyobozi bugiye gusuzumira hamwe iki kibazo cy’uyu mubyeyi hakarebwa uko yafashwa bihagije n’ubwo yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya Girinka muri uyu mwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyundo Kampire Raymonde yagize ati:’’ Nk’Ubuyobozi bw’Umurenge dushima cyane umutima w’uyu mubyeyi wiyemeje gufata uyu mwana nk’uwe kugera no ku gukura uwe ku ibere kugira ngo nawe abashe kumukuza. N’ubwo rero twamaze kumushyira ku rutonde rw’abazahabwa inka muri gahunda ya Girinka muri uyu mwaka, tugiye kongera twicare turebere hamwe uko twamufasha byisumbuyeho kugira ngo uyu mwana hamwe n’abe babashe kugira ubuzima bwiza.’’
Akarere ka Rubavu gakunze kuvugwamo ibibazo by’inda nyinshi zitateguwe zirimo n’iziterwa abangavu, ibi bikanajyana n’ikibazo cy’igwingira ahanini Ubuyobozi bukunze kugaragaza ko giterwa n’ababyeyi batita ku bana babo kubera shuguri zitandukanye.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2015 yagaragazaga ko Akarere ka Rubavu kari gafite 46,3% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu. Mu mwaka wa 2020 uyu mubare w’abana bagwingiye muri aka Karere wagabanutseho 6% ugera kuri 40,2%.
