Cinema: Irekurwa rya Ndimbati ryakiwe neza n’abatari bake, rinatanga isomo rikomeye ku byamamare

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwaregwagwamo Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati ryabereye mu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 rukamugira umwere,akanyamuneza ni kose ku batari bake bigaragarira ku byavuzwe ku nkuru zakozwe kuri iri rekurwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ariko kandi rinasize isomo rikomeye ku byamamare.
Abatari bake bagaragaje ko Ndimbati bari bamufitiye urukumbuzi rwinshi cyane cyane muri Cinema Nyaranda n’ubwo hari abagiye bagaragaza ko batemeranya n’abashima Imana ngo kuko yo itashyigikira ubusambanyi bagasaba ko hashimwa amategeko yonyine ndetse ibyabaye kuri iki cyamamare bikanabera abandi isomo ku kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.
Uwiswe Mugabo kuri Igihe.com ati: ‘’ Turashimira imana yakoresheje abacamanza kuko bakoreshe ukuri kose ntakubogama. Ariko umunyamakuru washize hanze iyi nkuru agamije ko ndimbati ahera mu munyunyuru
ndetse umuryango we ukicwa ninzara nawe ashikirizwe ubutabere kubera gukekwaho kwaka ruswa ngo atashira hanze ibya ndimbati na Kabahizi Fridaus
Kabahizi Fridaus nawe akurikiranwe kucyaha cyo gukoresha ibyangombwa bitandukanye ndetse no kwandarika umugabo babyaranye agamije inyungu ze bwite zidafitanye isano no kwita kubana yabyaye”
Ibyo gushimira Imana ariko ntabyumva kimwe na mugenzi we wiswe Chris we wanditse ku Igihe.Com yiyama abavuga ibyo gushimira Imana ngo kuko itashyigikira ubusambanyi.
Yagize ati: ‘’ Ese abarigushima Imana niyihe Mana murigushima ishigikira ubusambanyi bw’umusaza nk’uyu ku mwana ungana n’abo abyaye? Mwe nimushime amategeko, Imana muyihorere mu byanyu.’’
Iri taha kandi hari abakomeje gusaba ko ryasigira isomo rikomeye ibyamamare bitandukanye bigenda byishora mu ngeso z’ubusambanyi bibutsa ko bunyuranije n’umuco Nyarwanda.
Uwiswe Ben ku Umuseke.rw ati: ‘’Imana ntirenganya! Ndimbati yari yakorewe ubucuyi nyamara yemera kurera umwana yabaye. Ariko bibere isomo aba stars biyandarika. Umuco wacu tuwusigasire buri wese amenye kurya akagabuye!!!
Ndizera ko Ndimbati yakuyeyo isomo. Buriya ni inkoni y’Imana. God bless you.’’
Akandi gashya kagaragaye nyuma y’irekurwa rya ndimbati n’uburyo bamwe mu bamuciragaho iteka nyuma yo gutabwa muri yombi bahinduye indimi batangira gutangaza ibinyuranye n’ibya mbere ari nako abakunzi b’imbuga nkoranyambaga babanyomoza b’ibimenyetso.

Hari kandi n’abasabye ko abatanze ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye bagaragaza ko Ndimbati icyaha kimuhama ndetse akwiye ibihano bikomeye bahamagazwa bagakora ibindi bivuguruza. Basabye kandi ko abagize uruhare rwaba ruto cyangwa runini mu ifungwa rya Ndimbati bagezwa imbere y’ubutabera bagashyirwa aho bashatse kumushyira.
Uwiswe Jacques kuri Bwiza.com ati: ‘’Umurungi Sabin ndimbati ahite amugeza imbere y’ubutabera kuko ibyo yamukoze si ibintu kandi siwe wenyene bamaze kubikora abo bahungu ba youtube, kurya utw’abandi birabatunze….mwibuke inkuru y´umukobwa wo muri ngo USA yabeshyeye umuhungu ko yamutwaye imodoka, ibibanza by’amafaranga kdi ari umukobwa wabaririje nimero yuyu muhungu akayimenya aka mu escoka kugeza naho bajya mu Murenge….Nta w’iwabo w’umukobwa ubizi kuko yari yarigize impfubyi kwa se na nyina…ariko kubera Youtube agasore ka Kigali baguriye kasebeje umusore karahava umukobwa ajya kubyica ngo yagiye kwa muganga kubera urukundo (abakobwa n´abagore si uguhaguruka za emotions zirabica…..Ndimbati ni izina rikomeye sabin atazimya gurtyo gusa.’’
Ibyaha Ndimbati yari akurikiranyweho harimo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridaus yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b’impanga mu iburana uyu mugabo ntiyigeze ahakana kuba yararyamanye na Kabahizi ahubwo we akemeza ko yari yujuje imyaka y’ubukure ngo kuko yavutse tariki ya 1 Mutarama 2002 bakaryamana ku wa 2 Mutarama 2020 yujuje imyaka 18, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko baryamanye akiri umwana bushingira ngo kukuba yavutse ku wa 7 Kamena 2002, nk’uko bwanabigaragaje mu byemezo bitandukanye ariko bikagenda bishidikanywaho.
Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.
Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk’uko Uwihoreye yabivugaga.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.
