Ibyiciro by’abafunguwe, abagorowe ndetse n’abavuye ku rugerero byasabiwe kwitabwaho by’umwihariko

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu Karere ka Rubavu wahuje Abayobozi bakuru muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye kuri gahunda zo kurandura ubukene no gufasha abatishoboye hareberwa hamwe ibimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kurwanya ubukene no gufasha abatishoboye ziri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ibyiciro by’abava ku rugerero,abasoza amasomo y’igororamuco ndetse n’abafungurwa byasabiwe kwitabwaho by’umwihariko mu gihe iyi gahunda isigaje.
Gusabira ibi byiciro kwitabwaho by’umwihariko bifitanye isano n’amateka aba yarabiranze atauma kongera kwibonwamo n’umuryango bisaba igihe cyo kugaragaza impinduka bigatuma usanga bitinjizwa neza muri gahunda zigamije iterambere ry’imibereho myiza nyamara nabyo biba bikeneye gufashwa cyane ko biba byaramaze igihe mu buzima butandukanye n’ubwo biba birimo.

Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco Mufuluke Fred ngo nyuma yo kugororwa urubyiruko rutaha rusubijwe mu buzima busanzwe usanga umuryango udahita urwibonamo kuburyo rwahita rwinjizwa muri gahunda zose.
Ati: “Mu kuzamura imibereho myiza hari icyiciro usanga kitinjizwa muri gahunda zitandukanye kimwe n’ibindi kandi nacyo kiri mu bagenerwabikorwa bazo ahanini bitewe n’uko umuryango uba utarongera kubakira ngo ubagarurire ikizere. Urubyiruko rusoza amasomo mu bigo ngororamuco usanga rutinjizwa muri izi gahunda ari nabyo bituma rwongera kwisanga mu makosa aba yaratumye rujya kugororwa rimwe na rimwe bigatuma runagaruka kongera kugororwa.”
Yongeraho ko mu iki gihe gisigaye ngo NST1 igere ku musozo icyi cyiciro nacyo gikwiye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo nacyo gifashwe kuzamurirwa imibereho muri ya ntego yo kwirinda ko hagira isigara inyuma.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero Nyirahabineza Valerie nawe avuga ko iki cyiciro cy’abava ku rugerero kimwe n’abasoza ibihano mu magereza usanga basubizwa inyuma muri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura abatishoboye nabo bitewe n’uko baba batamenyerewe mu muryango rimwe narimwe hari n’abataratangira ku bibonamo mu buzima bwa buri munsi agasaba ko nabo bahabwa umwihariko.
Ati:”Iyo hari gahunda runaka iri mu mudugudu usanga abaturage badahita batekereza ku muntu wavuye ku rugerero cyangwa uherutse gufungurwa nyamara baba bakeneye nabo kwitabwaho. Usanga rimwe na rimwe bigaterwa no kwibeshya ko wenda hari ubushobozi runaka nk’uvuye ku rugerero yatahanye naho ku ufunguwe we baba bakimufata nk’umunyabyaha utagira icyo amarira umuryango. Ntabwo baba bari bakabibonamo ahanini bishingiye ku gihe baba baramaze batabana nabo ku buryo babaha amahirwe yo kwiteza imbere.’’
Nawe asaba ko mu bikwiye kongerwamo imbaraga muri iki gihe gisigaye hashyirwa umwihariko kuri ibi byiciro umuryango uba utaratangira kwibonamo neza ngo ubigarurire icyizere kugira ngo intego yo kugabanya ubukene bukabije kuri bose izagerweho ntawe usigaye inyuma.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza hari gahunda zo kuzamura ibyiciro byihariye ariko akongeraho ko kimwe mu ntego z’uyu mwiherero ari ukurushaho guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ibi byiciro byose bizafashwe kuva mu bukene ntawe usigaye inyuma.
Yagize ati:’’Hari gahunda dufite yo kwihutisha kuvana abantu mu bukene ihuriraho ibyo byiciro byose akaba ari nayo twaganiriye hano kugira ngo twereke abafatanyabikorwa bacu ibyo twenda gukora mu minsi iri imbere kugira ngo tubashe guhuza ubushobozi bityo izo gahunda zizagere ku musaruro zitezweho.’’
Yongeraho ko uyu mwiherero wateguwe nyuma yo kubona isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku buryo gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yashyizwe mu bikorwa bakaba barahise biyemeza guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo harebwe ibyagezweho ndetse n’ibitaragezweho nk’uko byari byitezwe kugira ngo hafatirwe hanwe ingamba zo kuzamura abaturage nk’uko byari byitezwe.

Zimwe mu mbogamizi zagaragaye by’umwihariko harimo icyorezo cya COVID-19 cyasubije inyuma abaturage batari bake byatumye Igihugu kigira abaturage benshi bakeneye gufashwa ugereranije na mbere yacyo hashingiwe ku mibare y’abari bafite ibyo gukora bikababeshaho ariko bikaza gushegeshwa na gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho mu guhangana n’iki cyorezo harimo nka Guma mu rugo n’izindi.
Muri iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) harimo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu rishingiye ku ishoramari ry’abikorera,ku bumenyi no ku mutungo kamere w’igihugu kandi butagira uwo buheza aho kugira ngo iyo ntego izagerweho hazakorwa ibikorwa by’ingenzi birimo guhangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1,500,000 hagamijwe kurandura ubukene bukabije mu Banyarwanda.

Abdoulkarim Ndungutse
