Rubavu: Bavuga ko uburangare bw’abaganga aribwo buza ku isonga mu gutera imfu z’ababyeyi

Spread the love
Abaturage batunze agatoki uburangare bwabaganga nk’impamvu nyamukuru igituma ababyeyi bapfa babyara (Photo:Kivu24.rw)

Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bugamije gukuraho impfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe cyane uruhare rw’abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi kuko ngo uburangare bwabo aribwo bukomeje kugiteza.

Nk’uko aba baturage babitangarije Kivu24 ngo bamwe mu babyeyi batakaza ubuzima mu gihe cyo kubyara kubera ko batitaweho nk’uko bikwiriye n’abaganga ngo bigatuma bajya kubageraho byamaze kurenga rimwe na rimwe umwana yanamaze gupfira mu nda.

Sindikubwabo Jean Damascene yagize ati:’’Nta muntu n’umwe wakwifuza ko umubyeyi n’umwana we bamunyura mu myanya y’intoki, ku ruhande rwacu nk’abaturage dukora uko dushoboye kose tukubahiriza amabwiriza n’inama Abajyanama b’ubuzima baba baduhaye ahubwo ugasanga ikibazo giterwa n’uburangare bw’abaganga badashyira imbaraga mu kwita ku mugore uje kubyara. Hari ubwo bamurangarana nyine ugasanga bimuviriyemo urupfu.’’

Asaba ko mu gihe abaturage bakangurirwa kwitabira gupimisha inda no kubahiriza inama bahabwa mu gihe batwite abaganga nabo bakwikubita agashyi bagashyira imbaraga mu kwita cyane ku babyeyi babagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yemeza ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu gukemura iki kibazo(Photo:Kivu24.rw)

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique we agaragaza ko urupfu rw’umubyeyi rushobora guterwa n’ibintu bitandukanye akavuga ko kuba hari ababyeyi bagipfa babyara atahita abishinza uburangare bw’abaganga n’ubwo atabihakana.

Yagize ati:’’Ntabwo nabyemeza ko ariko biri koko mbona umuforomo ubyaza aba abifitiye ubumenyi buhagije, biramutse biba wenda byagaruka ku kibazo cy’abakozi badahagije wenda ugasanga hari ufite umubare munini w’abo agomba kubyaza akaba yagira uwo ageraho akerewe. Icyo mbona ariko nanone n’uko urebye uko byahoze mbere hari intambwe igenda iterwa mu kubigabanya.’’

Yemeza ko ibishobora gutuma umubyeyi apfa mu gihe cyo gutanga ubuzima bishobora guturuka ku babyeyi ubwabo igihe batipimishije inshuro zigenwe ngo bakurikiranwe kare byuzuye ndetse no kuba hari abatakurikiza inama z’abaganga ariko nanone hakaba hakaba n’ibishobora guterwa n’abaganga ubwabo.

Dr Uwariraye Parfait,Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima ashima umusanzu w’Abajyanama b’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa(Photo:Kivu24.rw)

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima Dr Uwariraye Parfait wari witabiriye itangizwa ry’ubu bukangurambaga mu Murenge wa Cyanzarwe avuga ko icyifuzwa muri ubu bukangurambaga ari uruhare rwa buri wese mu kwirinda ko hagira umubyeyi upfa mu gihe cyo kubyara.

Ati:’’ Turacyafite ikibazo cy’ababyeyi bagipfa mu gihe cyo gutanga ubuzima kubera impamvu zitandukanye, intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ni ukuzamura uruhare rwa buri wese mu gushakira umuti iki kibazo. Ababyeyi bakitabira kwipimisha inshuro ziteganijwe kugira ngo bakurikiranwe umunsi ku munsi ndetse bakanitabwaho byuzuye mu bigo by’ubuvuzi mu gihe cyo kubyara.’’

Ashima uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ababyeyi ndetse n’abana hirya no hino mu miryango ndetse n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima muri rusange uruhare rwabo mu kuzamura ibipimo bitandukanye by’ubuzima mu cyerekezo cy’Igihugu.

Muri iki cyumweru hazatangwa ibinini by’inozka ku bato n’abakuru ndetse n’indi miti ku bana bari mu byiciro bitandukanye(Photo:Kivu24.rw)

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyatangiye kuva kuri uyu wa 14 kikazageza 18/11/2022 ku nsanganyamatsiko iragira iti:‘’Nta Mubyeyi ukwiye gupfa abyara’’ahateganijwe gutanga ikinini cya Albenzazole na PRAZIQUANTEL ku bana bose bafite kuva ku myaka 5 no ku bantu bakuru bo mu Tugari twatoranijwe two mu Mirenge ya Nyundo na Rugerero ndetse no gukingira abana bose bafite imyaka iri hagati ya 0-5 bacikirije inkingo zisanzwe

Hazakingirwa kandi imbasa ku bavutse 2016&2017 batakingiwe,hasuzumwe imirire ku bafite amezi kuva 6-59 hatangwe ifu ya Ongera ku bafite amezi kuva 6-23 ndetse n’uburyo bwo kuboza urubyaro kubabyifuza.hazagenuzagenzurwa isuku n’isukura mu ngo,mu bigo mbonezamikurire no mu mashuri

Muri iki cyumweru Abajyanama b’ubuzima bazakomeza gutanga imiti ku byiciro bitandukanye by’abana banakurikirane imikurire yabo(Photo:Kivu24.rw)

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bwo muri 2020, bugaragaza ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri ku kigero cya 203 ku babyeyi ibihumbi 100, mu gihe hapfuye abana 19 ku bana 1000 bavutse.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe kwita ku buzim bw’umubyeyi n’umwana (Photo:Kivu24.rw)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *