Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku batunze ibinyabiziga begerejwe isuzuma ry’ubuziranenge bwabyo

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse no mu nkengero zaho barashimira Polisi y’Igihugu kuba yongeye kuborohereza kubona serivisi y’isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga bagorwaga no kujya gushakira mu Karere ka Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali ubu bakaba barimo kuyihererwa mu Karere ka Rubavu.
Nk’ukobyagarutsweho na bamwe mu baturage batunze ibinyabiziga bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko hari ubwo kujya gushaka iyi serivisi byagutwaraga iminsi itari munsi y’itatu kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga byabaga biyikeneye kandi biyihererwa ahantu hake bagashima kuba Polisi yaratangije iki gikorwa cyo gusanga abakeneye gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Ntara zitandukanye.
Nkunzurwanda Jean Damascene yagize ati:’’ Ubundi iri suzumwa rigitangira ryakorerwaga I Kigali gusa, wasangaga kugira ngo bazakugereho bitoroshye kubera umurongo muremure wabaga uhari. Polisi yaje kubyoroshya ishyiraho andi mashami ariko nayo wasangaga ari make ugereranije n’ubwinshi bw’ibinyabiziga byabaga bikeneye iyi serivisi. Turashima ko noneho hashyizweho ubundi buryo bugenda buzenguruka mu bice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwo kwegereza abaturage iyi serivisi.’’
Yongeraho ko ntawe ukwiye kugira icyo yitwaza mu gihe afashwe atarasuzumishije ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye ku mpamvu izo ari zo zose kuko uretse kwegerezwa iyi serivisi inaboneka byihuse kubera imirongo iba itari miremire cyane ugereranije n’uko byahoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Rukundo Mucyo avuga ko kwegereza abatunze ibinyabiziga iyi serivisi binafitanye isano n’ibi bihe by’imvura nyinshi akagaragaza ko abatwara ibinyabiziga baba bakeneye kumenya by’umwihariko ko ibinyabiziga byabo bimeze neza mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Yagize ati:’’Ni mu rwego rwo kwirinda impanuka, ikindi cya kabiri birajyana n’uko ikirere gihagaze, urabona ko muri iki gihe haragwa imvura nyinshi birasaba ko imodoka nibura zigomba kuba zujuje ubuziranenge. Ibibazo bya tekiniki birahaba ngira ngo wabonye nk’ejo bundi iriya kamyo yaguye muri riri kona yarahageze abura feri bituma ayegeka ku ruhande,ibyo rero byose ni ibibazo bituma tugomba kwegereza abaturage izi serivisi kugira ngo bamenye neza ko ibinyabiziga byabo bimeze neza mbere yo kubikoresha.’’
Asaba abashoferi kwitabira isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga kugira ngo batware imodoka zimeze neza bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Muri iri suzuma rizamara icyumweru cyose guhera kuri uyu wa 21 kugera ku wa 26 Ugushyingo 2022 hashingiwe ku bwitabire bw’abatunze ibinyabiziga hitezwe ko kuri uyu munsi wa mbere waryo hasuzumwa imodoka zigera ku 100. Uretse ubu buryo bugendarwa bwo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yashyize ubu buryo mu Mujyi wa Kigari, Mu karere ka Musanze,Akarere ka Rwamagana ndetse no mu Karere ka Huye ku buryo buhoraho mu rwego rwo kurwanya impanuka ziterwa n’ibibazo bya tekiniki.
NDUNGUTSE Abdoulkarim Kivu24.rw
