Minisitiri w’Ubuzima yakuriye inzira ku murima abari bakibaza ku masaha y’akazi kwa muganga

Spread the love
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko amasaha y’akazi ku bakora kwa muganga agengwa n’imiterere y’akazi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko amasaha y’akazi ku bakora kwa muganga agenwa n’imiterere y’akazi akagaragaza ko kuba mu zindi nzego yarahinduwe bigakunda akemeza ko kubishyira mu bikorwa kwa muganga bitapfa koroha ko aariko ikiri gukorwa ari ukureba uko hongerwa abakozi hanyuma bakajya bakora basimburana.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03/03/2023 ubwo yasuraga Ibitaro bya Gisenyi akaganira n’abakozi ndetse n’Ubuyobozi bwabyo ku bibazo bitandukanye birimo iby’imikorere ndetse n’imibereho y’abakora kwa muganga muri rusange.

Minisitiri w’ubuzima yagaragaje ko nyuma y’uko hatangajwe impinduka z’amasaha y’akazi ku bakozi ba Leta hakozwe ibiganiro n’abakora kwa muganga mu bice bitandukanye ndetse ko icyagaragaye nk’ikibazo kuri bo Atari amasaha y’akazi ahubwo ari ibindi bitandukanye bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abo.

Yagize ati:’’Kubera tumaze igihe tuganira n’abakora kwa muganga hirya no hino mu gihugu, ikintu twese twaje guhurizaho ni uko nta muntu wo kwa muganga wigeze agaragaza ko ikibazo afite ari uko amasaha y’akazi yagabanuka kubera ko twese tubiziranyeho ko kwa muganga umenya igihe uhagereye utamenya igihe uri buhavire. Nk’ababaga ntabwo ushobora gufungura umutwe ngo utahe utawufunze, amasaha y’akazi y’umuganga ntabwo ushobora kumenya ngo ni angahe mu by’ukuri.’’

Yongeraho ko ikiri gukorwa ari ukureba uko hashakwa abo gukora basimburana kugira ngo n’abakora kwa muganga bagiri umwanya wo kujya kwita ku miryango yabo akagaruka ahubwo kuri gahunda zitandukanye z’imibereho myiza zigamije gufasha abakora kwa muganga kugakora bameze neza zirimo kongera abakozi,kunoza uburyo bakora,gufashwa kuzamura ubumenyi, kubona amacumbi, koroherezwa kubona uburyo bwo gukora ingendo n’ibindi bikubiye mu cyiswe guteza imbere imibereho y’abakora kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yagaragaje ko serivisi nziza zikibangamiwe n’ubuke bw’abakozi

Mu bibazo Minisitiri w’ubuzima yagejejweho n’Ubuyobozi bw’Akarere,Ibitaro,Abakozi ndetse n’abarwayi harimo ikibazo cy’inyubako zishaje ndetse n’icy’abakozi bikigaragara ko bakiri bake haba mu Bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima ugereranije n’umubare muni w’abarwayi bakira uyu munsi agaragaza ko hari ibyatangiye gukorwa mu rwego rwo kubongera n’ubwo bidakwiye kuba urwitwazo ku bahari ngo batange serivisi mbi.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste yagaragaje ikibazo cy’inyubako z’ibitaro zishaje cyane

N’ubwo mu zindi nzego batangiye kugera ku kazi saa tatu guhera muri Mutarama uyu mwaka,abakora kwa muganga bo bakomeje kwitabira akazi ku isaha ya saa moya ahanini bitewe n’imiterere y’akazi kabo ka buri munsi ko kwita ku barwayi.

Ndungutse Abdoulkarim; Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *