Rubavu: Maniraguha Vanessa afite intumbero yo gushinga uruganda rukora inkweto

Spread the love
Maniraguha Vanessa yemeza ko arimo kwizigamira ku buryo bizarangira ashinze uruganda rukora inkweto

Maniraguha Vanessa wo mu Murenge wa Cyanzarwe wihangiye umurimo wo gukora inkweto yemeza ko nyuma yo kubona ko uyu mwuga umufasha kubona ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwe nk’umukobwa yiyemeje kugana ikimina akajya yizigamira umunsi ku munsi kugeza ubwo ashashinga uruganda rukora inkweto zigezweho.

 Uyu mukobwo avuga ko yinjiye muri uyu mwuga wo gukora inkweto afite imyaka 17 akaba ubu agize imyaka 20 aho yawigishijwe na se umubyara wanamuhishuriye ibanga ry’uko ari umwuga watunga umuntu ndetse n’umuryango igihe waba ujyanishijwe n’igihe tugezemo akiyemeza kuwushyiramo imbaraga mpaka ageze ku ruganda.

Yagize ati:’’ Uyu mwuga wo gukora inkweto nawinjijwemo na papa wanjye, yarazikoraga akatubonera ibyo dukeneye mu rugo iwacu. Yambwiye ko ndamutse nshyizemo imbaraga nkawuhuza n’inkweto zigezweho muri iki gihe ari umwuga wangirira akamaro mu gihe kizaza nanjye nkazaba ndi umugore wishoboye.’’

Ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitabira imirimo itandukanye bakirinda gusuzugura akazi ako ariko kose gatanga amafaranga kuko birangira agwiriye akaba yavamo ikintu gikomeye cyane nk’uruganda afite mu ndoto.

Abagore basabwa gutinyuka bakagana imirimo ibyara inyungu ndetse no mu nzego z’Ubuyobozi kuko hakiri icyuho

Senateri Dushimimana Lambert ashima aho abagore bageze biteza imbere mu nzego zitandukanye agasaba n’abagifite ubwoba bwo kugana imirimo irimo iyo mu nzego z’Ubuyobozi ndetse n’ishoramari gutinyuka bagakora kuko byagaragaye ko bashoboye.

Yagize ati: ‘’ Uyu munsi turashima intambwe ikomeye abagore mumaze gutera haba mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu kwihangira imirmo ibyara inyungu, uyu munsi dufite abagore bafite icyo bamariye umuryango Nyarwanda ku rwego rufatika; ni ibintu byo kwishimira cyane. N’ubwo bimeze gutyo ariko bigaragara ko umubare ukiri muto ari nayo mpamvu dusaba n’abasigaye gutinyuka bagakora kuko bashoboye.’’

Yongerho ko Igihugu cyashyiriyeho abagore uburyo ndetse n’amahirwe atandukanye bagomba kubayaza umusaruro mu rugendo rwo kwiteza imbere ari nako bakomeza kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu.

N’ubwo mu Rwanda hari abagore n’abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy’abagabo haracyari icyuho kinini hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’imyanya y’imirimo aho kugeza ubu abagore bari mu mirimo y’ubwikorezi bukoresha imodoka n’amapikipiki muri rusange ni 3.2% mugihe abagabo ari 96.8%, mu mirimo ya tekinike abagore bayikora ni 17.9% mu gihe abagabo ari 82.1%.Mu mirimo y’ubwubatsi abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%.Mu bucukuzi abagore bari muri uwo mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%.naho mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mugihe abagabo ari  63%.9.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *