Devothe Mawazo, wabyariye mu Rwanda yise umwana we Umutoni kubera umutima mwiza yakiranywe

Spread the love

Umuturage witwa Devothe Mawazo uturuka mu gihugu cya Congo, Ubwo yahungiraga mu Rwanda kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuri uyu wa gatandandatu, yabyariye mu Rwanda ahita yita umwana we Umutoni kubera umutima mwiza yakiranywe n’abaturage mu Rwanda.

Ku mugoroba wo Kuri uyu wagatandatu, nibwo Ikirunga cya Nyiragogo giherereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyarutse maze bituma abatuye umujyi wa Goma n’abahandi bahungira mu Rwanda, Abanyekongo hafi ibihumbi 10 barimo Devothe Mawazo waje akuriwe, bakigera mu Rwanda bakiranwe urugwiro na bagenzi babo b’abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n’u Rwanda, Mawazo Devotha yagize ati “ Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, ni ukubera uko nshima uko nafashijwe n’abanyarwanda nkigera aha.”

Abanyarwanda baturiye umupaka wa RDC bakiriye bagenzi babo bahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nabo bavuga ko umubano basanganywe no gufashanya ari injishi ikomeye ku buzima bwabo.

Uwitwa Karyugahawe akaba n’ umukuru w’Umudugudu wa Kayanja, hamwe muhaturutse izi mpunzi bajya mu Karere ka Rubavu, ashimangira ko uko bakiriwe ari ikimenyetso cyiza cy’imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo, ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano yagize ati “Turashimira abaturage ba Rubavu, bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, uburyo bakiriye abaturage b’abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi.”

Si ubwambere ikirunga cya Nyiragongo kirutse kuko Ubwo cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu basaga 250 cyangiza ibikorwa remezo birimo amazu,, Imihanda byo mu mujyi wagomba bigeze kuri 20 ku ijana.

Camarade MUHIRE/ RUBAVU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *