Nyaruguru: Umuhanda wa kaburimbo bari kubakirwa watangiye kubahindurira imibereho
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyaruguru hafi y’ahari kubakwa umuhanda wa kaburimbo, bemeza ko batangiye kubona impinduka mu mibereho yabo n’iterambere.
Mu 2019 ni bwo mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho ku butaka butagatifu. Biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.
Bamwe mu batutage bo mu Murenge wa Rusenge babwiye IGIHE ko kubakirwa uwo muhanda byatangiye kubahindurira imibereho nubwo utaruzura wose.
Ndayishimiye Emmanuel utwara abantu n’ibintu ku igare, avuga ko muri iki gihe akora akazi ke neza.
Ati “Mbere umuhanda utarubakwa wari umeze nabi ku buryo igare ryapfaga buri munsi nkajya gukoresha. Bakimara kutwubakira umuhanda wa kaburimbo nahise ngura igare rishya, ubu ni ukugenda neza ukanyaruka mu gihe gito kandi igare ryawe rigakomeza kuba rizima.”
Mugenzi Narcisse na we avuga ko iyo bakeneye gutega imodoka bajya mu Karere ka Huye n’ahandi biborohera kuko hashyiwemo imodoka zitwara abagenzi.
Ati “Mbere twagorwaga no gukora urugendo tujya i Huye cyangwa i Kigali kuko uyu muhanda wari mubi wuzuyemo ivumbi. Umuntu yategaga moto y’ibihumbi bitatu akagera i Huye imyenda yanduye. Kuri ubu ni ugutanga amafaranga 500 bisi igahita ikugezayo [Huye].”
