Rutsiro: Abakoresha umuhanda Congo-Nil- Manihira barasaba gukurwa mu bwigunge no gufashwa kuwubyaza umusaruro biteza iterambere

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bakoresha Umuhanda Congo-Nil-Manihira barasaba Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego kubafasha gukemura ikibazo cy’uyu muhanda wangiritse bikomeye kuburyo utakiri nyabagendwa kuburyo wamaze kuba imwe mu nzitizi zikomeye ku buhaharirane hagati y’Imirenge uhuza ya Gihango na Manihira ndetse n’ibindi bice aho no kugera ku Ubuyobozi bw’Akarere bitakiboroheye.
Kivu24.rw iganira n’abaturage b’Utugari twa Tangabo ndetse na Muyira bagaragaje ko uyu muhanda ari ikibazo gikomeye mu buhahirane ndetse n’imigenderanire hagati y’abo n’ibindi bice banagaragaza ko hakurikijwe uko wangiritse kuwusana birenze ubushobozi bw’imbaraga z’abaturage ku buryo Umuganda ntacyo wawukoraho.

Serubuga Laurent wakoraga umwuga wo gutwara abantu muri Taxi abakura muri Centre ya Muyira abajyana mu Karere ka Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi yemeje ko kubera uburyo uyu muhanda wangiritse akazi kahagaze anagaragaza ko n’ubwo hari abatwara abagenzi kuri moto bagerageza kuwukoresha usanga ibiciro byabo bihanitse cyane kuko bibasaba kwambara bote kugira ngo bagende bakandagira mu byondo byinshi biwuzuyemo.
Yakomeje agira ati: ‘’Kuva uyu muhanda wakwangirika bene aka kageni akazi karahagaze kuko tagisi nakoreshaga nkura abagenzi mu Muyira itabasha kuwunyuramo. Ntabwo ari njyewe gusa na bagenzi bajye dutwara abagenzi twahahombeye gusa ahubwo n’abaturage ntabwo borohewe kuko muri tagisi bishyuraga amafaranga atarenze 1000Frws none kuri ubu bari kwishyura moto abarirwa hagati ya 4000Frws na 5000Frws murumva ko ari ikibazo gikomeye ku muturage.’’
Asaba Ubuyobozi gushaka uko uyu muhanda wakorwa byihuse kuko wari usanzwe ufasha abaturage kugeza umusaruro wabo muri Centre ya Congo-Nil nk’imwe mu zikomeye mu Karere ka Rutsiro ndetse ukanabafasha kugera ku Buyobozi bw’Akarere bufite icyicaro muri iyi Centre.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Manihira, Nzaramba Kayigamba nawe yemeza ko koko uyu muhanda wamaze kwangirika cyane ku buryo utakiri nybagendwa ariko akavuga ko basabye ubufasha Akarere kubera ko imbaraga zikenewe mu kuwusana zirenze ubushobozi bw’Umurenge.
Yagize ati:’’Nibyo koko Umuhanda uhuza Congo-Nil na Manihira umeze nabi ariko twabimenye Akarere tugasaba imashini zo gutsindagira uwo muhanda kugira ngo wongere kuba nyabagendwa. Hari kandi ikibazo cy’ibitaka usanga biwumanukiramo biva mu mirima y’abaturage nabyo twabifatiye ingamba zirimo kongera kubashishikariza kurwanya isuri baca imiringoti ndetse bakanatera ibiti.’’
Akarere ka Rutsiro gakunze kugira ibibazo by’imihanda yangirika mu gihe gito kubera imiterere yako aho usanga ibice bikagize byiganjemo imisozi ifite ubuhaname bukabije bituma mu gihe cy’imvura hangirika bikomeye ibikorwa remezo by’imihanda y’igitaka ari nayo myinshi isangwa muri aka Karere.

