Rubavu: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore asabwa kudahishira ihohoterwa

Spread the love
Hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’umugore, abagore batishoboye baremewe intama mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere(Photo:Ndungutse)

Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’umugore kuri uyu 08 Werurwe 2022 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende hashimwe intambwe abagore bamaze gutera mu rugendo rwo kwiteza imbere ariko nanone basabwa kurushaho gushyira imbaraga mu kudahishira abahohotera abana b’abakobwa.

Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Senateri Nyirasafari Espérance yasabye kudahishira ihohoterwa rikorerwa abangavu(Photo:Ndungutse)

Ibi byagarutsweho na Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Senateri Nyirasafari Espérance wihanangirije abahohotera abana b’abakobwa bakabatera inda bakiri abangavu akibutsa ababyeyi inshingano zo kurinda aba bana bahohoterwa ndetse no kudahishira uwo ari we wese wahohotera umwangavu.

Yagize ati: ‘’Niba nk’ababyeyi bazima twumva ububabare bw’ihohoterwa n’uburemere bwaryo niyo mpamvu tudakwiye guhishira abahohotera abana,bagomba guhanwa cyane kuko amategeko yacu arabiteganya. Nsabe rero nka ba Mutima w’Urugo tugerageze kudahishira abo twamenye ko bahohotera abana bacu ,nsabe ubufatanye bw’abagore n’abagabo mu gukomeza guharanira ko abana bakomeza amashuri.’’

Ku ruhande rw’Abagore bo mu Karere ka Rubavu bemeza ko ibibazo by’ihohoterwa babihagurukiye ndetse binagenda bigabanuka ugereranije na mbere kuva aho hatangiriye ibikorwa byo guhana bikomeye abarikoze cyane ko ngo bamaze gusobanukirwa neza ingaruka mbi zaryo ku warikorewe.

Icyimanimpaye Ernestine avuga ko imbaraga zashyizwe mu kurwanya ihohoterwa zirimo gutanga umusaruro (Photo:Ndungutse)

Icyimanimpaye Ernestine wo mu Murenge wa Nyamyumba yagize ati:’’ Mbere twumvaga ari ibisanzwe ntagikuba cyacitse, nyuma y’aho tumariye gusobanukirwa ingaruka zikomeye z’ihohoterwa ubu ntawarikora ngo aturyamane tutamushyikirije ubutabera ni nayo mpamvu rigenda rigabanuka kuko uwibeshye ahita abiryozwa.’’

Yongeraho ko ntamuntu ukishora mu byaha by’ihohoterwa kuko kugeza ubu ababifatiwemo babihaniwe aho kugeza uyu munsi harimo n’abagifunzwe kubera iki cyaha cy’ihohoterwa.

Imibare itangazwa n’inzego zitandukanye igaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa kigenda gifata indi ntera kuko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko uhereye mu mwaka wa (2020) kugeza muri ( 2021) abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda basaga 10,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *