Rubavu: Umuryango wazanywe no gupagasa umugabo agahita afatwa na Kanseri uratabaza

Umuryango wa Ntegerejimana Jean Baptiste ufite umugore n’abana bane uratabaza nyuma y’uko uje mu Karere ka Rubavu gushakisha ubuzima, aho we n’umugore we babyukaga bajya guca inshuro akaza gufatwa n’uburwayi bwa kanseri bwatumye kuri ubu atakibasha kujya gukora ndetse n’umugore we akirirwa umurwaje uratabaza Ubuyobozi ngo kuko imibereho itaboroheye muri iki gihe.
Uyu mugabo avuga ko ubu burwayi bwatangiye abona bworoshye nyuma bukagenda bukura kugeza ubwo ibizamini yakorewe mu Bitaro bya Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru byagaragaje ko ari Kanseri.
Ati: ‘’Uburwayi bwatangiye ari akantu gatoya kangana n’uruhungure, kaba karakuze kangana nk’ikirayi njya kwa muganga bampa randevu(Rendez vous) n’imiti nkomeza gusubirayo, rendevu ya gatatu nasubiyeyo banyohereza i Butaro ngezeyo baragipima basanga ni Kanseri. Aha naho banyohereje mu Ruhengeri bampa imiti ndetse bampa na gahunda yo kuzasubirayo kuri 18/10/2022 ngo nibwo muganga w’inzobere azaba ahari kugira ngo bakibage.’’

Ntegerejimana avuga ko n’ubwo muri ubu burwayi abaturanyi ndetse n’Ubuyobozi bakomeje kubaba hafi ubu bufasha budahagije kuko kugeza uyu munsi n’aho akodesheje atarabasha kuhishyura agasaba gufashwa kwivuza no kubona ibitunga umuryango.
Yagize ati:’’Ubusanzwe nari nsanzwe nkora akazi k’ubukarani, gupakurura amakara, kuyikorera. Nibyo byari bitunze umuryango ariko buno ntakintu bari kubona bari kubwirirwa bakaburara keretse nk’abavandimwe cyangwa inshuti ubagiriye impuwe akabaha nk’ikiro cy’ibirayi,ibijumba cynagwa umushogoro. Ni uko babayeho muri iki gihe.’’
Yongeraho ko kugeza uyu munsi Atari yabasha no kwishyura ikode ry’inzu arimo we n’umruryango we agasaba ko Ubuyobozi bwamufasha kwivuza ndetse no kubona ubushobozi bwo gutunga umuryango muri iki gihe akirwaye atabasha gukira cysne ko afite icyizere yahawe na mugango ko azahita akira.

Umukuru w’Umudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu Uwimana Koreta avuga ko nyuma yo kumenya ikibazo cy’uyu muturage bamukoreye ubuvugizi ndetse bagakomeza kumuba hafi.
Yemeza kandi ko ubu buvugizi bwatanze umusaruro kuko Umurenge wamaze kumuha amafaranga yo kwivuza ndetse n’abaturage bakaba bagenda bamufasha uko bashobojwe ariko agasaba ko uyu muryango warushaho kwitabwaho.
Yagize ati: ‘’Umurwayi yaje anyereka uburwayi afite mbona ni uburwayi bukomeye cyane ansaba ko namukorera ubuvugizi agahabwa ubuvuzi mbona ari ibintu bindenze mpitamo kumushyira ku rubuga kugira ngo habashe kuboneka inshuti n’abavandi bamugoboka akajya kwivuza. Niwe wakoraga ubukarani umuryango ukabasha kurya ubu aho imbaraga ze zirangiriye ari gufasha n’abagiraneza akabasha kubona ibyo kurya. Umudamu we nawe wacaga inshuro ntabwo ari kubona uko ajyayo kubera kumwitaho. Murabona ko ababaye cyane.’’
Yongeraho ko n’ubwo abaturage barimo gukora ibyo bashoboye birimo kubashyikiriza ibiribwa ndetse no gucisha amafaranga kuri numero y’Umukuru w’Umudugudu akayabashyikiriza, abana nabo bakaba barimo kwiga n’ubwo nta myenda y’ishuri bafite Ubuyobozi bwo hejuru bukwiye gufasha uyu muturage kwivuza ndetse n’umurango we akabasha kubona ibiwutunga.

Ntegerejimana Jean Baptiste yahawe gahunda yo kubagwa n’inzobere mu Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022, avuga ko n’ubwo yafashijwe kubona amafaranga yo kwivuza agifite ikibazo cy’uko we n’umuryango bazakomeza kubaho mu gihe azaba akirwaye atarabasha gusubira guca inshuro agasaba ubufasha bw’Ubuyobozi n’undi wese ufite umutima w’impuhwe.
Abdoulkarim Ndungutse Kivu24.rw
