Uburengerazuba: Abaturage ntibavuga rumwe n’Ubuyobozi ku mpamvu nyamukuru ikomeje gutera igwingira.

Mu gihe Abayobozi mu nzego zitandukanye bakomeza kugaragaza ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zikomeje gukoma mu nkokora gahunda zitandukanye zigamije kurandura imirire mibi n’igwingira harimo by’umwihariko ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi, bamwe mu baturage bo bagaragaza ko iki kibazo gishingiye ku bukene n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri hanze aha.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko muri 2022 ntawe uyobewe ko kugaburira neza umwana yabyaye byamufasha gukura neza bakamaganira kure ibivugwa na bamwe mu Bayobozi ko ibibazo by’igwingira n’imirire mibi biterwa no kutamenya gutegura indyo yuzuye no kuyigaburira abana.
Bizimungu Faustin yagize ati: ‘’Nk’ubu tuvuge, uragenda wabona aho ukora ugatahana nk’1000 bigatuma ugura utwo ubonye ugapfa kurya. Ubushomeri buri mu rugo ababyeyi nta mikoro bafite urumva umwana yakura gute? Ubuse umwana wamuhata uyu mushogoro gusa nta kirayi cyo gutamiza yabonye urumva yakura gute?’’
Yongeraho ko umwana umuntu amugaburira bitewe n’icyo afite agasaba ko harebwa uko hatangwa imirimo ku babyeyi kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo gutunga imiryango ndetse kagakomeza gutangwa n’inkunga ku bafite integer nke.
Duturanyembazi Jean de Dieu nawe ashimangira ko ibibazo by’imirire mibi n’igwingira bishingiye ku bukene ndetse n’ibura ry’ibiribwa aho usanga kubona ibitunga ingo biboneye biba bitoroshye bagapfa kurya ibyo babonye.
Yagize ati: ‘’Nonese umuntu yarya uyu mushogoro wonyine akabura kurwaza bwaki, n’umukeno guricaga, nonese umuntu yarwaza bwaki atari ubukene, ni ubukene rwose, ntabwo umuntu yakwemera kurwaza bwaki atari ubukene. Nonese ibiryo biri kuva hehe? Ibi byatsi nibyo byahahira abana? Nk’ubu ibakure y’ibishyimbo ni 1300; none uzabona icyo 1300 uguze iyo bakure y’ibishyimbo nta kindi kintu cyo urayishyiraho ni ibyo bishyimbo gusa uriye n’uyu mushogoro uri aha ngaha wazabura ute kurwaza bwaki?’’
Yemeza ko ibibazo by’imirire mibi n’ingwingira bishingiye ku bukene ndetse n’ibura ry’ibiribwa ryatumye bihenda ku isoko bityo ugasanga ibiciro bidahuye n’ubushobozi bwa bamwe mu baturage bituma batabasha kugaburira neza abana agasaba ko hatangwa ubufasha ku badafite ubushobozi.

Mu nama iherutse guhuza Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’Abayobozi b’Uturere tuyigize, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza hamwe n’Abafatanyabikorwa;Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza ari nako kari ku isonga muri iyi ntara mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari kuri 50,6% yavuze ko gusubira inyuma ku bipimo by’igwingira mu karere kabo byaturutse ku mpamvu zitandukanye akemeza ko ku isonga basanze hari imyumvire ya bamwe mu baturage.
Yagize ati:’’Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abana bagwingira ariko zimwe muzo tubona nkatwe nk’Ubuyobozi bw’Akarere icya mbere turacyafite ababyeyi bakeneye kwigisha mu buryo bwihariye yaba ari uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse no kuyiha abana. Twatangiranye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari imiryango 104 twasanzemo imiryango irenga 50% dusanga kuba bararwaje imirire mibi ari ikibazo cy’imyumvire cyangwa se guteka indyo yuzuye muri rusange.’’
Yongeraho ariko nanone ko hari n’imiryango byagaragaye ko imirire mibi yatewe no kutaboneza urubyaro ugereranije n’ubushobozi bwayo mu kwihaza mu biribwa ndetse hakaniyongeraho indi miryango bigaragara ko ikiri mu bukene bukabije.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois nawe watunze agatoki imyumbvire y’ababyeyi ngo ikiri hasi mu kwita ku bana ndetse no kunoza imirire.
Guverineri Habitegeko yagize ati: ‘’Hari impamvu nyinshi zigiye zitandukanye zitera igwingira zirimo ibipimo tutajyaga turebaho, umwana arya kangahe ku munsi? ariko si ukurya gusa ibyo abonye arya ibimeze gute ?birimo iki? usanga rero abana barya inshuro zikwiriye ndetse zirimo ibikwiye ku munsi urasanga imibare yacu ikiri hasi ari nabyo bigenda biganisha kuri rya gwingira. Ibi rero nabyo ni ukubifatira ingamba ababyeyi bakumva ko bagomba kwita ku bana bakabagaburira inshuro zikwiye bakabonsa igihe cyo konswa ariko no kureba indyo bategura ikiyirimo.
Yongeraho ko ariko anone hadakwiye kwirengagizwa ubushobozi bw’imiryango ndetse n’indi mizi y’ibibazo irimo amakimbirane mu miryango ndetse n’ingeso mbi nk’ubusinzi hamwe no kurangara yemeza ko nabyo bishobora gutuma ababyeyi batita kubana bikabakururira mu kibazo cy’imirire mibi.

Raporo iheruka gushyirwa hanze na Banki y’Isi yashyizwe u Rwanda ku mwanya wa 9 mu Bihugu bya mbere ku Isi bifite ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye aho ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 34% hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka. Ababikurikiranira hafi bakagaragaza ko iri zamuka naryo ritabura kugira uruhare mu gukoma mu nkokora gahunda zitandukanye zigamije kurandura ibibazo by’imirire mibi n’igwingira.
