Rubavu: Abaganga b’inzobere ba CHUK babaze 71uburwayi burimo n’amagufa

Spread the love
Itsinda ry’abaganga b’inzobere ba CHUK bavuye abarwayi 71 biganjemo abari bakeneye by’umwihariko serivisi y’amagufa(Photo:Kivu24.rw)

Abarwayi 71 bishimye kwegerezwa Servisi zo kubabaga uburwayi butandukanye burimo n’amagufa bakagaragaza ko mu gihe batari kuba begerejwe iki gikorwa byabasaga kuzajya kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali/CHUK bikabasaba ubushobozi batari kuroherwa kubona basaba ko iyi gahunda yajya ikorwa ku buryo buhoraho.

Muri iyi gahunda itegurwa na Minisiteri y’Ubuzima ifatanije na CHUK hahamagawe Abarwayi baturiye Ibitaro bya Gisenyi ndetse n’abandi bari barahawe gahunda yo kuzabagirwa mu Bitaro bya CHUK mu minsi iri imbere mu rwego rwo kubafasha kuvurwa vuba ndetse no kuvurirwa hafi cyane ko hari n’abo kubona ubushobozi bwo kwivuriza mu Mujyi wa Kigali biba bitakorohera.

Ntakabuze JMV avuga ko iyo iki gikorwa kitazanwa mu Bitaro bya Gisenyi atari kubona uko yivuza kubera amikoro make akemeza ko nyuma yo kubwirwa ko azabagirwa i Kigali kubera impanuka yari yakoze yari yarahisemo kubyihorera agategereza urupfu.

Ati: “Ni ibyishimo byinshi mfite, iki gikorwa cyangiriye akamaro cyane, icya mbere cyo nta ticket nari mfite, nta bushobozi nari mfite bwangezayo amafaranga nari mfite ngikora impanuka barayanyibye. Iyo bataza hano nari no gupfa nonese nari kubigenza gute, byaranyoroheye kwivuza cyane.”

Ibi abihuza na Ndutiye Innocent uvuga ko iki gikorwa cyamufashije kwivuza vuba mu gihe yari agitegereje gahunda yari yarahawe mu Bitaro bya CHUK nayo atari yizeye ko itazimurwa kubera ibibazo by’abarwayi benshi bagana CHUK.

Ati: “Badukoreye neza cyane kuko muri CHUK usanga bitinda kubera abarwayi benshi. Ubu bahise bampamagara barankorera mu gihe muri CHUK gahunda baba bagushyizeho hari ubwo igenda yimuka yimuka kubera abarwayi baturuka hirya no hino mu Gihugu. Ariko ubu urabona ko umuntu avuwe kare ataranaremba cyane mu gihe twari kuba tugitegereje ko izi nzobere zizatubonera akanya.”

Ashima muri rusange serivisi yahawe haba ku ruhande rw’izi nzobera zaturutse muri CHUK ndetse no ku ruhande rw’Abaganga b’Ibitaro bya Gisenyi.

Muhawenayo Esperance uhagarariye iri tsinda avuga ko iki gikorwa gitegurwa na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kwegereza abarwayi ubuvuzi(Photo:Kivu24.rw)

Muhawenayo Esperance uhagarariye iri tsinda avuga ko iki gikorwa gitegurwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzimabmu rwego rwo gufasha abarwayi kubonera ubuvuzi hafi ndetse na kare cyane ko muri rusange Ibitaro by’Uturere bitarabasha kugira inzobera mu kubaga ubu burwayi burimo amagufa ugasanga bisaba ko abarwayi babufite mu Gihugu cyose bagana CHUK.

Ati:”CHUK ni Ibitaro byakira abarwayi baturuka hafi mu Gihugu hose ku buryo usanga umurwayi utarembye cyane bimusaba kubanza gutegereza. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima rero hategurwa igikorwa nk’iki kugira ngo abarwayi baba bafite rendezvous bafashwe kubonera servisi hafi ,ku buryo buboroheye kandi vuba batabanje gutegereza igihe kirekire.”

Yongeraho ko iki gikorwa abarwayi bacyakira neza cyane kubera ko hagabanuka cyane ibyo byari kuzabasaba mu gihe baba bagiye kwivuriza I Kigali ndetse bikanafasha imiryango yabo kubaba hafi ndetse ikanoroherwa no kubagemurira.

Serivisi zatanzwe ziganjemo izo kubaga amagufa(Photo:Kivu24.rw)

Itsinda ry’Abakozi n’abaganga b’inzobere 20 rya CHUK niryo ryafatanije n’abakozi bo mu Bitaro bya Gisenyi kuvura aba barwayi 71 mu gihe hari hateganijwe kuvurwa 66. Iti tsinda ryaje mu Bitaro bya Gisenyi nyuma yo gusoza iki gikorwa mu Bitaro bya Ruhengeri hakazakurikiraho Ibitaro bya Byumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *