Rubavu: Barambiwe imikino ikomeje gukinirwa ku isoko rya kijyambere; Bati:’’Akarere nikaryuzuze kabone karitange!’’

Spread the love
Kubaka iri soko rya kijyambere rya Gisenyi byongeye guhagarara nyuma y’igihe gito bisubukuwe, Akarera n’abikorera bakomeje kwitana ba mwana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko barambiwe imikino ikomeje gukinirwa ku nyubako y’isoko rya kijyambere rya Gisenyi ngo kuko kuzura kwaryo bikomeje kuba ingorabahizi bakavuga ko Akarere kadakwiye gukomeza gusigana n’abikorera bibumbiye muri RICO mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bwo kuryuzuza bafite bagasaba ko Akarere karyuzuza kakazaritanga ryuzuye.

Aba baturage bavuga ko ubwo Akarere kasinyanaga amasezerano n’abikorera yo gufatanya kuryuzuza bijejwe ko ryuzura nyuma y’amezi atandatu nyamara kugeza uyu munsi hakaba hashize igihe gisaga umwaka ritaruzura ndetse n’imirimo ikaba yarongeye guhagarara.

Umwe muri aba bacuruzi ati:’’Nonese ubundi tuvugishije ukuri iri soko igihe rimaze kuki rituzura, amasoko y’ahandi aruzura, irya Musanze ryaruzuye, ay’ahandi yaruzuye …. Mbese iri soko rifite rwangendanye. Ubu ngo barihaye abikorera ariko nawe ubireba ubona ko nta mafaranga bafite, ubwose ko barimo bubaka hari umufundi urimo kuribonamo.’’

Undi ati:’’Erega abakire ba hano i Rubavu njyewe mbona batubeshya, nawe se ubu koko gufata amafaranga bakayahuriza hamwe nk’uko babyiyemeje bakarangiza iki gikorwa wambwira ko bibananiza iki? Akarere ni kave  mu macenga yabo nk’uko karitangiye kiyemeze karyuzuze hanyuma niba barikeneye nabo bazarigure ayuzuye ariko abacuruzi bave mu gihirahiro. Ibibazo by’iri soko ubundi byaraturambiye pe.’’

Yongeraho ko intege nke z’abikorera bazigaragaje guhera ku ikubitiro ubwo wasangaga harimo abafundi bake nk’abo ku nyubako y’umuturage usanzwe agashimangira ko n’ubundi batigeze bizera ko ibyo bavugaba bari kubibasha.

Ubuyobozi bw’Akarere na RICO ntibumvikana ku ugomba kubazwa inkingi n’ibitereko by’iri soko bitujuje ubuziranenge

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibitari binoze mu kubaka inyubako y’iri soko cyane cyane ku bitereko n’inkingi zaryo basabye Abikorera ko babikosora bakoresheje amafaranga yabo hanyuma agakurwa mu migabane y’Akarere kuri iri soko nabo bakabitera utwatsi. Yongeraho ko n’ubundi ibi bibazo bikwiye kuba byaragaragaye mbere yo gusinyana amasezerano.

Ati:’’ Mbere y’uko ubundi hasinywa amazezerano ya mbere hagati y’Akarere n’Abikorera uwabaze ibyari biri ku isoko yanagombaga kuba yarabibonye, ntabwo twabihakanye ariko ntanubwo twari twabyemera kuko bitari byemezwa uretse ko no kujya kubirebaho byasubiza abantu inyuma.’’

Ibi ntabyumva kimwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrysostome  uvuga ko mu gihe byagaragaye ko hari ibitararebweho inzego zitandukanye zagombaga kwicarana ndetse byanaba ngombwa amasezerano akaba yasubirwamo kuko atari ntakuka.

Ati:’’Biroroshye, ibyo muvuga nibyo harimo ibibazo bitandukanye by’ubwumvikane hagati y’Akarere na ba Rwiyemezamirimo, hari n’ibyo ubona bitarakurikije uburyo busanzwe bugenga ishoramari rya Leta,nibyo tugiye kujyamo. Hagomba kuza itsinda rihuriweho n’inzego ndetse n’abagize uruhare mu kubaka iri soko, PSF n’Akarere hanyuma nitumara kubyumvikanaho bizacamo urwego rusanzwe rureberera ishoramari rya Leta rukazatanga umurongo.’’

Yemeza ko ibi bizaba byamaze gukorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hanyuma iki kibazo kikaba cyahawe umurongo bityo imirimo yo gukomeza kuzuza iri soko igasubukurwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Ngabitsinze Jean Chrysostome  yijeje ko ibibazo bihari bihabwa umurongo mu kwezi kumwe hanyuma imirimo igasubukurwa

Nyuma y’imyaka igera kuri 12 kubakwa bihagaze, imirimo yo kuzuza isoko rya Kijyambere rya Gisenyi yasubukuwe mu kwezi kwa 7/2021 nyuma y’uko Akarere gasinyanye amasezerano na Rubavu Investment Company ahari hijejwe ko isoko ritahwa mu gihe kitarenze amezi 6 nyamara kugeza ubu rikaba ryarongeye guhagarara. Ni mu gihe kandi byari biteganijwe ko rizuzura ritwaye asaga Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

AbdoulKarim Ndungutse; Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *