Ababyeyi barasabwa gufasha abana kwiga no kwibona mu masomo ahura n’impano zabo

Spread the love

Ababyeyi ba Manzi Rukundo Didier, umusore w’imyaka 25 bo mu karere ka Rubavu ubarizwa mu itsinda IGANZE ricuranga mu njyana ya gakondo barashishikariza abandi babyeyi gufasha abana babo guhitamo amasomo ahura n’mpano zabo.

Manzi Rukundo Didier acuranga Piano mu itsinda riririmba indirimbo gakondo mu bitaramo bitandukanye(Photo:Kivu24.rw)

Ibi aba babyeyi babigarutyseho ubwo bitabiraga igitaramo umuhungu wabo yari yacuranzemo bagaragaza ko núbwo kuri ubu ari umucuranzi ataribyo yize nyamara byari byaragaragaye mbere ko gucuranga byari impano ye. Bongeraho ko iyo baza kumufasha akaba aribyo yiga nta gushidikanya ubu aba ageze kure kurutaho ari muri uyu mwuga.

Ababyeyi ba Manzi bishimiye intambwe umwana wabo amaze gutera mu gucuranga injyana gakondo(Photo:Kivu24.rw)

Kazarwa Doreen, Umwe mu babyeyi ba Manzi yagize ati:’’ Uyu musore wacu yatangiye umuziki akiri umwana muto, kuko yacurangaga muri Kiliziya kuva akiri umwana. Kugeza ubu amaze imyaka 3 gusa atangiye gukora umuziki nk’umwuga kandi urabona ko hari icyo ukomeje kumugezaho. Iyo tubireba kare akaba ariwo yize uyu munsi aba ageze kure kuko byari kumworohera kurutaho.’’

Abato n’abakuru bakunda izi njyana gakondo bigaragazwa n’uburyo usanga bazibyinana umunezero (Photo:Kivu24)

Agaragariza ababyeyi muri rusange ko Manzi muri kaminuza yize Digital Media Production, ari naho yavanye icyiciro cya mbere cya kaminuza muri IPRC Kigali.guhitiramo umwana amasomo yiga hatitawe ku mpano ze bituma yiga bimugoye ndetse hakaba núbwo ibyo yize bitagira icyo bimumarira akabashishikariza kujya bita cyane kubyo abana babo bibonamo kuruta ibindi.

Ati “Arabikunda cyane bimuha amahoro n’uburyo bwo kubaho (amafaranga) kuko abasha kwikorera byose akeneye natwe aho tumukeneye akaba yatwunganira. Impano ye iranshimisha kuko mbona ari ikintu akunze cyane, ikindi bimufasha kutarangara nk’abandi basore bakiri bato, ikindi impano ye imufasha mu kwiteza imbere nk’umusore bigatuma abasha kwifataho inshingano, iyo bitaba impano ye wenda ntabwo yari kuzabona akazi k’ibyo yize dore ko kanabuze.”

Kazarwa Doreen, umwe mu babyeyi ba Manzi yacinye akadiho biratinda (Photo:Kivu24.rw)

Manzi afite izonzi zokuzashinga ishuri rya musika mu Rwanda mu rwego rwo korohereza abajyaga ku wiga mu bindi bihugu byo mu mahanga bakajya bawigira hafi, iki gitekerezo agishyigikiwemo n’ababyeyi be bemeza ko ari ishingano zabo kumufasha nk’umwana mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Itsinda Manzi aririmbamo Manzi aririmbamo rigizwe n’urubyiruko rubifitemo impano zitangaje (Photo:Kivu24.rw)

Itsinda Manzi aririmbamo ni rimwe mu matsinda aririmba gakondo akunzwe kwiyambazwa birori bitandukanye birimo ibibera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara kubera ubuhanga rizwiho mu gucuranga kuririmba injyana gakondo z’umuco Nyarwanda.

Ababyeyi ba Manzi biyemeje kuzamushyigikira mu gushinga ishuri ryigisha gucuranga mu Rwanda(Photo:Kivu24.rw)

Mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro no korohereza abayigamo, Leta y’u Rwanda iheruka kugabanya amafaranga y’ishuri yatangwaga muri ayo mashuri, kubera ko hari ababyeyi batinyaga kuyajyanamo abana babo, kubera ko ahenze ugereranyije n’asanzwe atanga ubumenyi rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *