Rubavu: Abadepite basanze ubupfura buke aribwo nzitizi ku ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage

Spread the love
Mu ruzinduko rw’iminsi 12 mu Mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu, Abadepite bafatanije n’abaturage gukemura no guha umurongo bimwe mu bibazo byagaragajwe

Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda banenze bamwe mu Bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Rubavu kutarangwa n’ubupfura bituma badatega amatwi abaturage ngo babafashe gukemura bimwe mu bibazo usanga byarabaye akarande nyamara bitakagombye kuburirwa umuti.

Ibi Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Hon Sheikh Harerimana Mussa Fazil yabigarutse ubwo hazozwaga uruzinduko rw’iminsi 12 we na bagenzi be bagiriye mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kwegera abaturge hagamijwe kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza,gufasha abaturage gukemura ibibazo bafite ndetse no kumva ibyifuzo byabo.

Yagize ati: ‘’Ikibazo njyewe nabonye gikomeye ni ubupfura, ubupfura butuma utanga serivisi neza, utega amatwi. Nka buriya wambwira iki kuvuga ngo umuntu amaze imyaka ine yiruka ku Buyobozi asaba gusibisha mu irangamimerere umuvandimwe wapfuye kugeza ubu bikaba bitarakorwa? Umuntu ari imfura yamwumva akamufasha kabone n’ubwo igihe cyaba cyararenze. Ubupfura bugatuma utega amatwi umuturage akaba ku isonga ukamufasha mubyo akuzaniye.’’

Ashimangira ko ipfundo ryo kudakemurwa kw’ibibazo bitandukanye byagaragaye ari ukutarangwa n’ubupfura mu kubikemura ahubwo ugasanga huzuyemo amanyanga atandukanye bituma hahora imanza z’urudaca akibutsa ko gukunda Igihugu bigomba kujyana n’ubupfura.

Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite Hon Sheikh Harerimana Mussa Fazil yagaragaje kutagira Ubupfura kw’abayobozi nk’inzitizi mu gukemura ibibazo by’abaturage

Abaturage bafite ibibazao bimaze igihe nabo bashinza bamwe mu Bayobozi kubarangarana no kudaha agaciro ibibazo byabo bakanatunga agatoki ababa bihishe inyuma ya za ruswa bigatuma birengagiza ukuri.

Bimenyimana Anastase ati: ‘’Nyine abaturage twaragowe, ubundi mu gihe umuntu afite ikibazo yakagombye kugana Ubuyobozi bukamufasha kigakemuka vuba agakomeza imirimo ye ariko hari ubwo usanga Umuyobozi yigira ntibindeba akakwereka ko ibyo bibazo byawe atabyitayeho mbese bitamureba. Hari n’abandi birengagiza gukemura ikibazo runaka kubera ko baba baratamiyemo akantu wamugeraho akakuka inabi ngo ugende kubera ko aba abyihishe inyuma.’’

Asaba ko mu gihe bigaragaye ko habayeho kwirengagiza umuturage mu gihe runaka bigatuma adakemurirwa ikibazo ahubwo akagumya gusiragizwa uwabigizemo uruhare yagombye kujya abigayirwa mu ruhame ndetse byanaba ngombwa akirukanwa cyangwa akabiryozwa hakutikijwe amategeko.

Abaturage bashinje Abayobozi mu nzego z’ibanze kurangarana ibibazo byabo bakanatunga agatoki ruswa

Ku rundi ruhande hari n’abaturage bo bagaragaza ko hari igihe ikibazo gitinda gukemuka kubera kwinangira k’umwe mu bafitanye ibibazo akanga kwemera imyanzuro itandukanye yaba iy’Ubuyobozi ndetse n’inkiko akiyemeza gukomeza gusiragiza mugenziwe mu manza z’urudaca bagasaba Ubuyobozi gutoza abaturage kunyurwa n’ibyemezo biba byafashwe mu nzego zitandukanye.

Kayitare Bernard yagize ati:’’ Abayobozi babi bo turabafite birengagiza abaturage ukabona biteye agahinda ariko nanone hari n’abaturage babi tujye tubyemera. Nawe se umuntu iyo aturutse mu Mudugudu aburana agatsindwa agakomeza gushyidika kugera no mu nkiko z’ikirenga akomeza gutsindwa ariko ntave ku izima wamukorera iki koko? Abayobozi bajye banatoza abaturage kuva ku izima rwose.’’

Asaba ko hazamurwa indishyi zicibwa abaturage bashora bagenzi babo mu manza z’urudaca nyamara bigaragara ko Babura urwa ndanze bityo bikajya bibera bagenzi babo urugero bakareka imanza z’amahugu.

Hasabwe ko hazamurwa indishyi zicibwa abaturage bashora bagenzi babo mu manza z’amahugu mu rwego rwo kubatoza kunyurwa n’ibyemezo bifatwa

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 12 iri tsinda ry’Abadepite 3 ryasuye Imirenge 12 yose igize Akarere ka Rubavu aho ryaganiraga n’Abayobozi b’ibyiciro bitandukanye ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, hasurwa ibikorwa by’iterambere mu Mirenge ndetse hakemurwa ibibazo by’abaturage ibindi bihabwa umurongo bizakemurwamo.

Abadepite banasuye ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu Mirenge basuye

NDUNGUTSE Abdoulkarim Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *